Dr Ntezilyayo yagaragaje ko kurwanya ruswa bikwiriye kuba mu maraso y'abakora mu nzego z'ubutabera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare, ubwo Urwego rw'Ubucamanza rwatangizaga icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo, yavuze ko urwego rw'ubutabera rutazihanganira uzafatirwa mu cyuho cyo kwaka cyangwa kwakira ruswa kandi yakabaye ku ruhembe mu kuyirwanya.

Yatanze urugero yerekana ko nko mu mwaka w'ubucamanza mu 2021-2022 hari abakozi barimo umucamanza, umushakashatsi ku by'amategeko birukanywe kubera gusaba ruswa, yemeza ko nta kujenjeka ku kurwanya icyaha cya ruswa.

Yakomeje asaba ko kurwanya ruswa ku bakora mu nzego z'ubutabera byari bikwiye kuba mu maraso kugira ngo iranduke burundu bijyanye n'icyerekezo u Rwanda rufite.

Ati 'Kurwanya ruswa byari bikwiye kujya muri DNA yacu, bikatujyamo nyine tukabona ko nta n'amahitamo dufite kubera ko intumbero tujyamo turayizi. Ntakugamburuzwa cyagwa kumva ko hari kudohora ku buryo abantu bashobora kumva ko hari ikintu kidashoboka cyangwa umuntu uri hejuru y'amategeko mu gikorwa cyo kurwanya ruswa n'ibindi byaha biyishamikiyeho.'

Yasabye ko abantu bose bakomeza inzira yo gutuma ibyaha bimunga ubukungu bw'igihugu binashobora kugira ingaruka ku mutekano wacyo nk'icyaha cya ruswa n'ibindi bigishamikiyeho bicika burundu.

Ati 'Twabonye ikibazo cya ruswa mu bihugu bimwe byamunzwe nayo, n'inzego z'umutekano cyangwa n'izindi nzego zaramunzwe nayo bigira ingaruka ku mutekano n'ubusugire bw'igihugu. Dufite ubushake bwa politiki n'inzego zitandukanye dufatanya kandi nizeye ko uko tugenda dutera imbere ari nako tugenda tugana mu cyerekezo cyiza igihugu gishaka cyo kuba igihugu ntangarugero mu gukurura abashoramari'.

Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, yasobanuye ko mu myaka itatu ishize uru rwego rumaze gukurikirana abakozi bagera kuri 12 bagaragaje imyitwarire ya ruswa.

Yavuze ko hari gahunda yashyizweho yo kurwanya ruswa muri uru rwego aho hatangijwe gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga ku buryo bizajya byoroha gutahura umushinjacyaha ukekwaho ruswa.

Uretse ubushinjacyaha ariko no mu Bugenzacyaha ruswa ivugwamo cyane ko imibare uru rwego rugaragaza ko abagera kuri 88 bamaze kwirukanwa bakurikiranyweho ruswa cyangwa ibyaha biyishamikiyeho mu myaka itanu rumaze.

Umuyobozi Mukuru w'Urugaga rw'Abavoka, Me Nkundabarashi Moïse, yavuze ko mu myaka itatu ishize hakurikiranyweho abavoka batanu, muri bo batatu bahamwa n'icyaha cya ruswa abandi bagirwa abere.

Umugenzuzi Mukuru w'Inkiko mu Rwanda yagaragaje ko guhera mu 2005 kugeza muri 2022 abantu bakurikiranyweho ruswa ari abakozi b'inkiko bagera bagera 56 barimo abahamijwe icyo cyaha n'abagaragaweho imyitwarire ya ruswa bakagawa.

Muri iki cyumweru cyo kurwanya ruswa biteganyijwe ko mbere y'iburanisha rya mu gitondo, ku rukiko hazajya habera ikiganiro cyigaruka ku kurwanya ruswa, kuburanisha imanza za ruswa ndetse n'ibindi bigamije kuyihashya.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, yagaragaje ko kurwanya ruswa bikwiye kuba mu maraso y'abakozi bo mu nzego z'ubutabera



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-ntezilyayo-yagaragaje-ko-kurwanya-ruswa-bikwiriye-kuba-mu-maraso-y-abakora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)