Niyo Bosco akomeje guca amarenga yo gutandukana na Sunday Entertainment bari baherutse kugirana amasezerano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibimenyetso bikomeje kugaragara nyuma y'inkuru zimaze iminsi zivuga ko hari ibitagenda neza hagati ya Niyo Bosco niyi Sosiyete bari bagiranye amasezerano.

Kuri ubu Niyo Bosco yamaze gukura email ya Sunday Entertainment kuri Instagram ye cyane ko ariyo yari yatanze ku muntu wese ushaka kumuha akazi.

Bivugwa ko Niyo Bosco yafashe umwanzuro wo gusiba iyi email nyuma y'uko amasezerano y'imikoranire yari yasinye ayatesheje agaciro.

Amakuru yari asanzwe ahari avuga ko nyuma y'amasaha make bitangajwe ko Niyo Bosco yamaze kwemeranya imikoranire n'ubuyobozi bwa Sunday Entertainment hari ibyo batigeze bumvikana byatumye kugeza ubu nta gikorwa na kimwe baratangira.

Bivugwa ko Niyo Bosco yamaze kumenyesha ubuyobozi bwa Sunday Entertainment ko ibyo gukorana bitazakunda.

Sunday Justin usanzwe ari umuyobozi wa Sunday Entertainment mu minsi ishize ubwo yaganiraga n'Igihe yirinze kugira icyo avuga kuri iki kibazo. Ati 'Sinzi niba mfite amakuru yo kuguha kuri Niyo Bosco rwose umbabarire.'

Ibi bikomeje kuba nyuma y'amezi agiye kuba ane Niyo Bosco atandukanye na MIE Empire yamwinjije mu muziki ndetse ikanamufasha kumenyekana.

Konti ya Instagram ya Niyo Bosco mbere y'uko asiba Email.

Konti ya Instagram ya Niyo Bosco nyuma yo gusiba Email.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/niyo-bosco-akomeje-guca-amarenga-yo-gutandukana-na-sunday-entertainment-bari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)