Minisitiri Rosemary Mbabazi yibukije urubyiru... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni muri gahunda yiswe ''Rubyiruko Menya Amateka Yawe''. Iyi gahunda yateguwe na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ku bufatanye na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Umujyi wa Kigali ndetse n'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko.

Iki kiganiro cya Minisitiri cyabaye nyuma y'urugendo uru rubyiruko rwakoze, kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mutarama 2023.

Uru rubyiruko ku ikubitiro rwasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi, ndetse rukurikizaho n'Ingoro Ndangamurage y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu.

Nyuma nibwo habayeho ibiganiro byatanzwe n'Umujyanama wa Perezida Kagame mu by'Umutekano, Gen James Kabarebe na Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco Rosemary Mbabazi, mu gihe Meya w'Umujyi wa Kigali Prudence Rubingisa we yahaye ikaze uru rubyiruko ndetse n'abashyitsi bari barusuye.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco Rosemary Mbabazi yatangiye ashimira uru rubyiruko rwaretse imirimo rwari gukora kuri uyu wa Gatanu rukemera kuza kumva impanuro, ndetse no kumenya amateka yaranze ibihe byari bikomeye ku gihugu.

Ati ''Twagira ngo tubashimire. Mwakoze kwigomwa. Tumaze iminsi mu 'Isangano ry'urubyiruko'. Ibyo mukora mujye mwumva ko bifite agaciro ku muryango nyarwanda. Icyatugaragariye, byagaragaje ko mufite inyota yo kumenya amateka […] Ibi twaganiriye uyu munsi ni umusingi ntacyo wakora utazi amateka y'igihugu cyawe, utagikunda, mwitwa inkomezamihigo.''

Yakomeje abwira urubyiruko ko rufite 'Misiyo' eshatu. Yabaganirije ku ya mbere ati ''Mushinzwe kurinda igihugu cyacu. Ugomba kuba ijisho ry'igihugu kugira ngo kidahungabanywa.''

Yakomeje avuga ko kurinda igihugu bitavuze ko uba uri umusirikare, cyane ko buri wese mu byo akora ashobora kukirinda. Yatanze urugero ati ''Ushobora kuba uri umumotari ugatwara umuntu ufite grenade agiye kuyitera ahantu, ukabyirengagiza, mu kanya ugasanga ahantu yayiteye hagendeyemo n'abawe.''

Misiyo ya kabiri yabwiye uru rubyiruko ni 'Uguteza imbere igihugu'. Yaruganirije arubwira ko gukura amaboko mu mufuka ari cyo cya mbere cyatuma igihugu gitera imbere kandi ko umuntu ashobora guhera kuri bito akagera kuri byinshi.

Misiyo ya gatatu yababwiye ko ari 'Ugusigasira ibyagezweho'. Yabwiye uru rubyiruko ko inyubako rubona kuri iki gihe zitahozeho, rukwiriye kwitwararika kugira ngo umuvuduko w'iterambere igihugu kiriho utazasubizwa inyuma no kudasigasira ibyagezweho.

Yavuze ko izi 'Misiyo' zizagerwaho uru rubyiruko mu gihe ruzaba rufite Indangagaciro, kuko arizo zitandukanya umuntu n'undi cyangwa  igihugu n'ikindi.

Mu ndangagaciro yabasangije harimo; Ugukunda Igihugu, Ubumwe, Ikinyabupfura, Kugira Intego n'izindi.

Yasoje ababwira ko Perezida Paul Kagame yamutumye kuri uru rubyiruko, arwifuriza umwaka mushya. Arubwira ko hari byinshi ruhishiwe na Leta mu minsi iri imbere, kuko ihora iruzirikana.

Minisitiri Mbabazi yafashije urubyiruko ubwo rwari ruri gutera morale Meya w'Umujyi wa Kigali Rubingisa Prudence, Minisitiri Rosemary Mbabazi ndetse na Gen. James Kabarebe bafatanyije n'urubyiruko kungurana amateka no kuruha impanuroMbere yo gutanga ikiganiro Minisitiri Mbabazi yaganirije urubyiruko ku ndangagaciro ndetse na misiyo rugomba kugira Yabwiye uru rubyiruko 600 ko arirwo mbaraga z'igihugu bityo rukwiriye kureba ku hazaza harwo rugendeye kuri Misiyo n'IndangagaciroGen. Kabarebe James usanzwe ari Umujyanama wa Perezida mu by'umutekano ubwo yatangaga ikiganiro

Abayobozi mu nzego zitandukanye bari bahariMuri 'sale' y'akarere ka Gasabo harimo urubyiruko 600Ubwo abaganirije uru rubyiruko batahaga 

Ushaka andi mafoto wakanda hano

AMAFOTO: Sangwa Julien



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125703/minisitiri-rosemary-mbabazi-yibukije-urubyiruko-misiyo-nindangagaciro-byarwo-nkabanyarwand-125703.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)