Gasogi United yafashe umwanya wa mbere (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere y'uko hakinwa indi mikino y'umunsi wa 18 wa shampiyona 2022-23, Gasogi United yafashe umwanya wa mbere itsinze Gorilla FC 2-1.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Bugesera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2023.

Gorilla FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 31 gitsinzwe na Habimana Yves.

Byasabye umunota wa 56 kugira ngo Ravel Ndjoumekou yishyurire Gasogi United, umukino wasubiye ibubisi.

Gorilla FC yagerageje amahirwe atandukanye ishaka igitego cya kabiri ariko ntibyakunda kubera ko ba rutahizamu barimo Camara, Onesme na Yves batabyaje umusaruro amahirwe babonye.

Gasogi United yaje kubona igitego cy'intsinzi ku munota wa 90 gitsinzwe na Malipangu ku mupira wari uhinduwe na Hakim.

Gutsinda uyu mukino Gasogi United yahise ifata umwanya wa mbere n'amanota 35, ni mu gihe indi mikino y'umunsi wa 18 izaba ejo no ku Cyumweru.

Gahunda y'umunsi wa 18

Ku wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2023

Gorilla VS Gasogi United

Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2023

Sunrise FC vs APR FC
Rutsiro FC vs Mukura VS
AS Kigali vs Police FC

Ku Cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2023

Espoir FC vs Bugesera FC
Marines FC vs Rwamagana City
Musanze FC vs Etincelles
Rayon Sports vs Kiyovu Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gasogi-united-yafashe-umwanya-wa-mbere-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)