Jimmy Gatete yibutse uko Mukura VS yishyize mu kaga ikamwizera ariko ntiyayitenguha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jimmy Gatete, rutahizamu ufatwa nk'uw'ibihe byose mu Rwanda, yashimiye Mukura VS yishyize mu kaga imukinisha akiri umwana bikaba byaramufashije kugera ku nzozi ze.

Uyu rutahizamu wakunzwe na benshi, ni benshi babyirutse bamufatiraho icyitegererezo bitewe n'ibyo yakoreye igihugu n'amakipe yakiniye.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Jimmy Gatete yashimiye Mukura VS yahereyemo akina, avuga uburyo yishyize mu kaga ikamwizera ku myaka 15 igatangira kumukinisha mu cyiciro cya mbere.

Ati "Mukura Victory Sports ni ikipe yampaye amahirwe atabarika kugira ngo ngere ku ntego zanjye mu rugendo rw'umupira w'amaguru. Banakoze ikintu gikomeye cyo kwizera no gukoresha umwana w'imyaka 15 mu cyiciro cya mbere. Ni ikipe y'agatangaza izamura abakiri bato."

Jimmy Gatete w'imyaka 43 ubu, yakiniye Mukura VS kuva 1995-1996, mu 1997 yamutije Rayon Sports aho yayifashije kwegukana igikombe cya CECAFA.

Nyuma ya Rayon Sports yakiniye APR FC 2002-04, aza kujya muri Maritzburg United ayikinira 2004-05, yahise agaruka muri APR FC ayikinira kugeza 2007, 2007-2009 yahise asubira muri Rayon Sports, 2009 yakiniye Police FC, 2010 yerekeje muri St George muri Ethiopia ari na ho yasoreje umupira w'amaguru.

Yashimiye Mukura yamwizeye akiri umwana
Jimmy Gatete yaje kuba igitangaza muri ruhago



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jimmy-gatete-yibutse-uko-mukura-vs-yishyize-mu-kaga-ikamwizera-ariko-ntiyayitenguha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)