Impaka ku guhuza amatora y'abadepite n'aya Perezida - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyakora guhera mu mwaka utaha, manda y'Umukuru w'Igihugu izaba ari imyaka itanu nk'uko byavuguruwe mu Itegeko Nshiga mu 2015, ingana n'iy'abadepite.

Ku rundi ruhande ariko, Komisiyo y'Igihugu y'Amatora iherutse kugaragaza icyifuzo cy'uko amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite yahuzwa, akazajya abera rimwe buri myaka itanu.

Perezida mushya w'iyi komisiyo, Odda Gasinzigwa yavuze ko iki cyifuzo kiramutse cyakiriwe, cyatuma uhereye ku matora y'abadepite ateganyijwe uyu mwaka, yazabera rimwe n'aya Perezida mu 2024.

Muri rusange Komisiyo y'Igihugu y'Amatora [NEC] yagaragaje ko amatora y'abadepite ahujwe n'aya perezida byatuma igihugu kizigama miliyari 7Frw.

NEC itangaza ko ubariyemo amatora y'abadepite n'aya Perezida usanga atwara ingengo y'imari isaga miliyoni 14Frw. Ni ukuvuga ko ayo mafaranga ari ayakoreshwaga mu bikorwa by'amatora.

Umuyobozi w'Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), Sheikh Musa Fazil Harerimana avuga ko impamvu amatora ahenda, ari ibijyanye n'imyiteguro y'aho akorerwa, gutegura abaturage mu bijyanye n'uburere mboneragihugu n'ibindi.

Sheikh Musa Fazil wari mu kiganiro kuri RBA yagize ati 'Hari rero n'icyerekeranye n'abiyamamaza, ubwo ziriya miliyari 7Frw ni kuri komisiyo y'amatora, ubwo ntibashyizemo imibare igenda mu mitwe ya politiki n'abiyamamaza bashobora kuba bigenga.'

'Nubashyiramo ukageza ku Mudugudu no mu Isibo aho biyamamaza, inama bakora, ibyapa byamamaza, imodoka zibatwara bagiye kure [...] ukongeraho n'inzego z'ibanze aho amatora abera, hari akazi gahagarara.'

Yakomeje agira ati 'Iyo akazi gahagaze rero hari amafaranga atagira ingano abigenderamo. Ibyo byose ubishyize mu mafarana, ukabishyira mu gihe, amafaranga agenda ari menshi kandi aba afite aho agiye hagaragara.'

Byasaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa?

Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda akaba n'Umuyobozi wa CRHRD Rwanda, Dr Eric Ndushabandi avuga ko kugira ngo uburyo amatora akorwamo bihinduke bisaba ko hari n'ingingo zo mu Itegeko Nshinga zahindurwa.

Ati 'Umuntu areba uburyo igihugu cyahisemo kwiyobora n'uko inzego zikorana byose bishingiye ku itegeko nshinga ry'igihugu. Kugira ngo itegeko nshinga rihinduke hari ibyo abantu bakwiye kwitwararikaho[...] Itegeko Nshinga akenshi aba ari ntakoreka iyo bitanyuze mu baturage bose.'

'Kandi mu muco wa politiki hari aho n'umwenegihugu adatandukanya aho agomba guhabwa ijwi kugira ngo hagire igihindukamo [mu Itegeko Nshinga] n'igihe bishobora gukorwa n'abahagarariye abaturage cyangwa urwego rwemerewe n'amategeko kubikora.'

Dr Ndushabandi avuga ko iyo abaturage bumvise ko Itegeko Nshinga rishobora gukorwaho usanga bose bakangutse ari nako byagenze kuri iki cyifuzo cyo guhuza amatora y'abadepite n'aya Perezida.

Avuga ko hashingirwa ku bintu bibiri mu guhuza amatora birimo ikijyanye n'umutungo ugendera mu matora ndetse n'icyo kuba umuturage ashobora kujya gutora kenshi mu gihe gito.

Ati 'Icya mbere ni ukugira ngo umutungo wari usanzwe uyagendamo ugabanywe ariko n'ubundi umuturage akavuga ati ese ayo mafaranga agiye he ko tutari mu bihe bidasanzwe bya politiki? Kenshi umuturage arabyibaza.'

'Icya kabiri ni ukuvuga ngo umuturage ajya gutora kenshi mu gihe gito cyangwa se mu myaka ibiri gusa, bakavuga ngo tubigabanyije harimo umwanya w'umuturage kutamujyana buri gihe mu bikorwa bya politiki, kugira ngo ajye mu bikorwa bye by'iterambere [...].'

Dr Ndushabandi avuga ko icyemezo cyo guhuza amatora y'abadepite na Perezida kiramutse gifashwe byasaba ko kiganirwaho n'inzego zitandukanye ndetse n'abaturage muri rusange.

Senateri Uwizeyimana Evode we yasobanuye ko Abanyarwanda bakwiye kumenya ko igihugu kigenda gihinduka kandi n'ahandi Itegeko Nshinga rigenda rivugururwa bijyanye n'igihe kandi atari ihame ko buri gihe ivugururwa ryaryo rigomba kunyura muri kamarampaka.

Ati 'Uburyo bwo kuvugurura Itegeko Nshinga ryacu burihariye, busa n'ubugoye, butandukanye n'ubwo buryo busanzwe bukoreshwa mu kuvugurura no gushyiraho amategeko asanzwe.'

Senateri Uwizeyimana avuga ko impamvu zitangwa mu cyifuzo cyo guhuza amatora y'abadepite n'aya Perezida by'umwihariko izishingiye ku mafaranga akoreshwa mu matora zumvikana kuko aba ashobora no gukoreshwa mu bindi bikorwa byo guteza imbere igihugu.

Ku rundi ruhande ariko avuga ko icyifuzo cya NEC kiramutse cyakiriwe byasaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa by'umwihariko ingingo ziteganya manda y'abadepite.

Ati 'Rizavugururwa [Itegeko Nshinga] kuko nta n'ukundi wabigenza. Hari n'uwambajije ati ese ubu nta kuntu twabikora tutagombye gukora ku Itegeko Nshinga [...] ibyo ntibinashoboka, ni ukuvuga ngo ingingo ya 79 n'iya 79 zizagomba kuvugururwa.'

Senateri Uwizeyimana avuga ko Umukuru w'Igihugu afite ububasha bwo gutangiza urugendo rwo kuvugurura izo ngingo mu gihe yaba abona ko biri mu nyungu z'abaturage.

Sheikh Musa Fazil avuga ko kuba umuntu yafata urupapuro rumwe rw'itora ruriho aho gutora perezida ndetse n'aho gutora abadepite byaba ari ibintu bisanzwe kandi abaturage bashobora kubyumva vuba

Inkuru bifitanye isano: https://igihe.com/politiki/article/harakurikira-iki-nyuma-y-icyifuzo-cya-nec-cyo-guhuza-amatora-y-abadepite-n-aya

Senateri Uwizeyimana Evode we yasobanuye ko Abanyarwanda bakwiye kumenya ko igihugu kigenda gihinduka kandi n'ahandi Itegeko Nshinga rigenda rivugururwa bijyanye n'igihe kandi atari ihame ko buri gihe ivugururwa ryaryo rigomba kunyura muri kamarampaka
Sheikh Musa Fazil Harerimana avuga ko impamvu amatora ahenda, ari ibijyanye n'imyiteguro y'aho akorerwa, gutegura abaturage mu bijyanye n'uburere mboneragihugu n'ibindi
Dr Eric Ndushabandi avuga ko kugira ngo uburyo amatora akorwamo bihinduke bisaba ko hari n'ingingo zo mu Itegeko Nshinga zahindurwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impaka-z-urudaca-ku-guhuza-amatora-y-abadepite-n-aya-perezida

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)