Icyari mu bwugarizi bw'Amavubi cyageze no mu busatirizi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ukwezi kurirenze rutahizamu wari uhanzwe amaso n'umutoza w'ikipe y'igihugu kuzifashisha mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, Gerard Bi Goua Gohou nta kipe afite.

Ni nyuma y'uko muri Mutarama 2023 FC Aktobe yo muri Kazakhstan yakiniraga yatangaje ko yamaze gusezerera uyu rutahizamu ukomoka muri Côte d'Ivoire ariko akaba afite ubwenegihugu bw'u Rwanda.

Ni rutahizamu washimwe n'umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Carlos Alos Ferrer bikaba ari ihurizo kuri uyu mutoza kubera ko uwo yafataga nka rutahizamu nimero ya mbere we nta kipe kugeza ubu afite mu gihe mu kwezi gutaha afite imikino ibiri azakinamo na Benin mu itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023.

Uretse Gerard Bi Goua Gohou bivugwa ko na Kevin Monnet-Paquet uheruka kwemerera umutoza gukinira Amavubi atiteguye guhita atangira ku mukino wa Benin bitewe n'imvune yo mu ivi akirutse akaba ataramenyera neza, undi mukinnyi yagatekerejeho ni Sugira Ernest ari na we amaze iminsi nta kipe afite. Bivuze ngo amahirwe menshi ni Kagere Meddie na Jacques Tuyisenge.

Gusa nubwo afite ibi bibazo ari mu byishimo by'uko abakinnyi bakinaga mu bwugarizi benshi babonye amakipe.

Manzi Thierry, Mutsinzi Ange na Nirisarike bose yabanzagamo mu bwugarizi nta kipe bari bafie ariko ubu Nirisarike Salomon ni we wenyine utarabona ikipe.

Gerard Bi Goua Gohou nta kipe arabona



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyari-mu-bwugarizi-bw-amavubi-cyageze-no-mu-busatirizi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)