Umunyabanga wa leta muri MINEDUC yananiwe gusobanura mu magambo ibibazo biri muri za TVET #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite, ntiyanyuzwe n'ibisobanuro mu magambo byatanzwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, Irere Claudette, ku bibazo byagaragaye mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, ategekwa gutanga ibisobanuro mu nyandiko nk'uko biteganywa n'itegeko.

Mu Nteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite,yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023, abadepite bagaragaje bimwe mu bibazo biro muri aya mashuri, birimo  birimo ko hari Imirenge imwe itagira ishuri na rimwe ryigisha imyuga n'ubumenyingiro, umubare muto w'abanyeshuri biga amashuri y'imyuga y'ubumenyi ngiro.

Hari kandi ibikoresho bidahagije muri aya mashuri, amwe mu mashuri atarahabwa amashanyarazi ukoreshwa n'imashini nini n'ibindi.

The post <strong>Umunyabanga wa leta muri MINEDUC yananiwe gusobanura mu magambo ibibazo biri muri za TVET</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/02/15/umunyabanga-wa-leta-muri-mineduc-yananiwe-gusobanura-mu-magambo-ibibazo-biri-muri-za-tvet/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunyabanga-wa-leta-muri-mineduc-yananiwe-gusobanura-mu-magambo-ibibazo-biri-muri-za-tvet

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)