Guverinoma yu Rwanda yihanganishije ababuriy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu masaha ashize, nibwo inyaRwanda.com twifashishije amakuru yatangajwe n'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru, twabagejejeho inkuru y'akababaro y'urupfu icyo gihe babarirwaga mu 10 bitabye Imana bazize impanuka y'ubwanikiro bw'ibigori.

Muri aka kanya Guverinoma y'u Rwanda ikaba imaze gushyira hanze itangazo ry'ihumure no kwifatanya n'imiryango yaburiye ababo muri iyo mpanuka, nk'uko bigaragara mu itangazo bamaze kugera kuri 11 n'abandi bakomeretse bakomeje kwitabwaho.

Itangazo rigira riti: 'Nyuma y'impanuka yabereye mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo muri iki gitondo cy'uyu munsi, aho ubwanikiro bw'ibigori bwaguye bugahitana abantu 11 abandi bagakomereka, Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo muri iyo mpanuka.'

Rikomeza rigara riti: 'Abakomeretse bajyanywe kwa muganga, ubu barimo kwitabwaho. Guverinoma iratanga ubufasha bukenewe ku miryango yabuze ababo no kubakomerekeye muri iyi mpanuka.'

Risoza rigaruka ku kigiye gukorwa riti: 'Ingamba zo gukurikirana ireme ry'imyubakire zizongerwamo imbaraga, kugira ngo dukomeze kwirinda impanuka nk'izi.'

Iri tangazo rikaba ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe Dr Eduard Ngirente, kuri uyu 03 Gashyantare 2022.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125696/guverinoma-yu-rwanda-yihanganishije-ababuriye-ababo-mu-mpanuka-yubwanikiro-bwibigori-125696.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)