Filime The Bishop's Family yatangiye kwerekan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakunda filime y'uruhererekane "The Bishop's Family" batuye hanze y'umugabane wa Africa, bashyizwe igorora bashyirirwaho uburyo bwo kuyireba ku rubuga rwa YouTube nyuma y'igihe babyifuza. Ubu abatuye mu bihugu by'Iburayi n'ahandi hanze ya Africa, barabasha kureba The Bishop's Family kuva kuri season ya mbera kugera ku ya kane.

Iyi filime y'uruhererekane "The Bishop's Family" ikunzwe cyane na benshi, ni filime yerekana ubuzima bw'abavugabutumwa bacamo ndetse na bimwe bibera inyuma y'amarido kenshi abakirisitu batamenya. Igaruka ku nkuru y'umuvugabutumwa witwa Dan, washatse umugore witwa Jane wanyuze mu nzira itari nziza mu bukumi bwe, ibyo abakirisitu bafata nk'ubupagani.

Mwiyeretsi Alain Samson ni we ukina ari Bishop Dan muri iyi filime

Aba bombi babyarana abana batatu, umuhungu n'abakobwa babiri. Abana bahura n'ihurizo rikomeye ryo guhitamo uwo bakurikiza cyangwa uwo bazafatiraho icyitegererezo mu babyeyi babo. Iyi filime kandi inerekana akagambane Pasiteri Dan akorerwa n'umwungiriza we bafatanyije umurimo w'Imana witwa Pasiteri Phillip.

Tuyisenge Aime Valens ukina ari Pasiteri wungirije

Kuba iyi filime itangiye kurebwa n'abantu batuye hanze ya Africa ni intambwe ikomeye kuri Zacu Entertainment iyitegura ndetse no ku bakunzi bayo baba imahanga bari barabuze uko bayireba kuri Zacu Tv, ubu barabasha kuriyeba kuri YouTube kuri channel ya Zacu Enterntainment.

Nelly Wilson Misigaro, Umuyobozi Mukuru wa Zacu Entertainment ikomeje gukora filime zishimirwa cyane n'abakunzi ba sinema, yatangarije InyaRwanda ko The Bishop's Family ifite inkuru nziza abantu bakwitega kureba ndetse ko ifite itandukaniro n'izindi filime Zacu Entertainment yakoze zirimo za City Maid, Indoto na Seburikoko.

Aragira ati "Ni filime nziza abanyarwanda bakwitega kureba. Ni filime ikoze neza ugereranije n'izindi twagiye dukora [.....]. Iyi ngiyi uburyo ikoze irimo ubuhanga bwinshi kandi n'ibikoresho twakoresheje ntabwo ari bimwe. Abazayibona, bazabona ko itandukanye cyane mu buryo bwa tekinike n'izo dusanzwe dukora".

Yakomeje ashimangira ko iyi filime ifite byinshi izahindura muri sinema Nyarwanda kuko ikoranye ubuhanga ndetse ko abazayireba bazabona itandukaniro ryayo n'izindi filime. Kugeza ubu iyi filime imaze kugira Season 4 ari nazo abatuye hanze ya Africa bagiye kwihera amaso bakanyurwa.

"The Bishop's Family" isanzwe itambuka kuzi Zacu Tv kuri Canal+, gusa kuri ubu abatabasha kureba Televiziyo bashyiriweho uburyo bwo kuyireba kuri Youtube. Ni filime yo kwitega nk'uko abayikoze babitangaje bashingiye ku kuba ikoranywe ubuhanga kurusha izimo City Maid iherutse gushyirwa muri Filime 10 nziza cyane muri Afrika.


The Bishop's Family ni filime igaruka mu mahano akorerwa mu madini

ABATUYE HANZE YA AFRIKA NI BO BARI KUREBA IYI FILIME KURI YOUTUBE




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125683/filime-the-bishops-family-yatangiye-kwerekanwa-ku-bantu-bari-hanze-ya-africa-125683.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)