Gen. Kabarebe yahamirije urubyiruko ko urupfu ntacyo ruba ruvuze ku barwanirira igihugu bagikunze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare, mu kiganiro yari yageneye urubyiruko rw'abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye no muri IPRC-Huye cyavugaga ku ruhare rw'urubyiruko mu kwimakaza umuco w'ubutwari.

Gen. James Kabarebe yagarutse ku ndangagaciro zaranze Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu zirimo ubwitange, kwigomwa, kwihangana bakemera gusa nk'abahera ku busa ariko ikiruta ibindi bakaba bari bafite umutima ukunda igihugu ndetse babona ko banapfa nk'uko hari abapfuye.

Yagize ati 'Abatangije urugamba rwo kubohora igihugu babanje kwiyumvamo indangagaciro zirimo mbere na mbere gukunda igihugu kugeza n'aho wumva ko wagipfira. Mu gutangira urugamba nta bushobozi buhagije twari dufite ariko twari dufite umutima w'urukundo rw'igihugu.'

Yakomeje avuga ko kuri ubu umusanzu ukenewe ku rubyiruko ari uguhangana n'ubukene kuko ibindi hafi ya byose Leta y'Ubumwe yamaze kubishyira mu buryo.

Ati 'Kuri ubu icyo mukeneweho mwebwe ni uguhangana n'ubukene, mufite umutekano, ikoranabuhanga,...nimubyifashishe muhangane n'ibitero by'ikorananuhanga ku mbuga nkoranyambaga ry'abasebya u Rwanda kuko muzi byinshi ku gihugu kandi murajijutse. Nimudukorera ibyo nta kabuza muzaba muri mu murongo mwiza w'ubutwari".

Yaboneyeho no kongera gusaba urubyiruko kwigira ku ntwari z'igihugu kugira ngo na bo bagere ku ntego.

Mu mwanya bahawe wo kugira uruhare mu kiganiro, ababajije n'abatanze inyunganizi bose bagaragaje inyota cyane yo kurushaho gusobanukirwa amateka y'u Rwanda byaba binyuze mu biganiro nk'ibi ndetse n'ibitabo byakwandikwa ku mateka bakabisoma.

Umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda mu mwaka wa gatatu, Geoffrey Rukimbira, yavuze ko banyuzwe n'iki kiganiro ariko anasaba ko bajya babihabwa kenshi kuko bavomamo indangagaciro n'impanuro nyinshi zibasindagiza.

Mugenzi we unahagarariye abanyeshuri biga muri UR/Huye, Mugisha Erickson, yavuze ko urubyiruko na rwo ruha agaciro ibikorwa byakozwe n'intwari z'u Rwanda.

Gen James Kabarebe yabwiye uru rubyiruko ko umuntu wese wiga muri Kaminuza n'amashuri makuru akwiye kumva ko ari umuyobozi hakiri kare kugira ngo nagera hanze azagire icyo amarira abaturage n'igihugu.

Ati 'Byaba bigayitse ubaye wiga muri Kaminuza ariko ukaba utiyumvamo ubuyobozi kuko igihe utabyumva utyo waba waramaze gutakara mu buzima. Igihe ni mwe gihanze amaso nk'abahanga, mugomba guhagarara muri uwo mwanya neza.'

Ibi biganiro byitabiriwe n'urubyiruko rusaga 1500 rwiga muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye ndetse n'abiga mu ishuri ry'ubumenyingiro rya IPRC Huye.

Ibi biganiro byitabiriwe n'urubyiruko rw'abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye no muri IPRC-Huye
Uru rubyiruko rwabwiwe ko umuntu wese wiga muri Kaminuza n'amashuri makuru akwiye kumva ko ari umuyobozi hakiri kare
Ibi biganiro byitabiriwe n'urubyiruko rusaga 1500
Gen. Kabarebe yahamirije urubyiruko ko urupfu ntacyo ruba ruvuze ku barwanirira igihugu bagikunze
Ababajije n'abatanze inyunganizi bose bagaragaje inyota cyane yo kurushaho gusobanukirwa amateka y'u Rwanda byaba binyuze mu biganiro nk'ibi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iyo-urwanira-igihugu-ugikunze-urupfu-ntacyo-ruba-ruvuze-imbere-yawe-gen

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)