EALA yavuze ku badepite ba RDC babujijwe gukandagira muri Uganda no mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibyatangajwe na Perezida wa EALA, Ntakirutimana Joseph kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023, mu kiganiro kigufi yagiranye n'itangazamakuru.

Ntakirutimana n'itsinda ayoboye ry'Abadepite ba EALA barimo Fatuma Ndangiza na Musangabatware Clement ndetse n'abakozi b'iyi Nteko ifite icyicaro i Arusha muri Tanzania, bari mu ruzinduko rw'akazi i Kigali.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu bagiranye ibiganiro n'abayobozi b'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda barimo Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier ndetse na Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille.

Mukabalisa yavuze ko mu byo baganiriye n'intumwa za EALA harimo ibibazo byo mu karere ndetse n'uruhare bashobora kugira mu kubishakira umuti cyane ko baba bahagarariye abaturage.

Ati 'Twaganiriye ku mikorere n'imikoranire mu birebana n'inshingano duhuriyeho zo gushyiraho amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya guverinoma ndetse ibyo byose tukabikora duhagarariye abaturage badutoye.'

Yakomje agira ati 'Ni byo twaganiriye kugira ngo turebe uruhare rwa buri gihugu ndetse n'icyo buri Nteko Ishinga Amategeko yakora ngo imirimo ya EALA igende neza.'

Abadepite ba EALA baheruka kurahirira inshingano zabo, bakomeje gukora ingendo mu bihugu binyamuryango aho barimo kugenda baganira n'inzego zitandukanye. Baje mu Rwanda baturutse muri Uganda.

Perezida w'Inteko ya EALA, Ntakirutimana Joseph yavuze ko ibiganiro by'impande zombi bigamije kurebera hamwe uko habaho imikoranire mu nshingano zabo.

Abadepite ba Congo babujijwe kugera i Kigali n'i Kampala

Mu minsi ishize, Leta ya RDC yabujije Abadepite bayihagarariye muri EALA, kwitabira umwiherero wabo i Kampala ndetse no mu Rwanda.

Ni impamvu leta y'icyo gihugu ivuga ko zishingiye ku kuba nta mutekano wabo bizeye ndetse zikanashingira ku bibazo icyo gihugu gifitanye n'u Rwanda.

Ntakirutimana yavuze ko bibabaje kuba abahagarariye RDC muri EALA bataritabiriye ibikorwa by'iyi nteko haba muri Kampala ndetse na Kigali ariko hari icyizere ko bizagenda bihinduka cyane ko aribwo imirimo yabo igitangira.

Ati 'Ntabwo bigeze bagera i Kampala n'i Kigali ariko uyu muryango ugira amategeko awugenga. Ibi byakozwe n'abadepite ba Congo ni ibisanzwe, nibwo tugitangira imyaka itanu, buriya gutangira biragora, ubanza kwiga amategeko, ukayamenya [...]'

'Na bo baracyari bashya muri iyi nteko, birashoboka ko gutangira buri gihe biba bigoye ariko nta kindi kibazo gihari, twizeye ko ntacyo bizababuza mu bikorwa bizakurikiraho.'

Ku rundi ruhande ariko avuga ko mu nshingano za EALA hatarimo gukemura ibibazo by'umutekano cyangwa ibya politiki hagati y'ibihugu.

Ati ''EALA ntabwo ifite inshingano zo gukemura amakimbirane. Mu 2015, hari ibibazo byari hagati y'u Rwanda n'u Burundi, nyuma hari iby'u Rwanda na Uganda.Ariko EALA yakomeje ibikorwa byayo.'

Yakomeje agira ati 'Mu mategeko dukurikiza yanditse avuga ko Inteko ya EALA itagomba kwishora mu bibazo bivuka muri aka karere, iyo ibibazo bibayeho hari abashinzwe kubireba barimo ba minisitiri, abakuru b'ibihugu. Twebwe ibitureba ni uguharanira ko ibihugu byunga ubumwe.'

Uruzinduko rwa Perezida wa EALA mu Rwanda ruje nyuma y'iminsi mike Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ishyizeho Komisiyo idasanzwe ishinzwe gucukumbura umuzi w'ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ndetse n'ingaruka bikomeje kugira ku mubano w'icyo gihugu n'u Rwanda.

Ishinzwe gucukumbura mu mizi ikibazo kiri hagati ya RDC n'u Rwanda hagaragazwa umwihariko w'u Burasirazuba bwa Congo n'isano yayo n'u Rwanda hashingiwe ku mateka y'ubukoloni y'ibi bihugu bituranyi.

Hari kandi kumenya impamvu ibibazo mu mibanire y'u Rwanda na RDC bigenda bigaruka ntibirangire burundu no kureba icyakorwa n'uburyo bwashyirwa mu bikorwa mu kubikemura haba ku rwego mpuzamahanga, ku rwego rw'Akarere cyangwa hagati y'ibihugu byombi.

Iyi komisiyo kandi izacukumbura imenye impamvu umutwe wa FDLR n'indi mitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda ikorera mu Burasirazuba bwa Congo itarandurwa burundu no kumenya impamvu iki kibazo gikunze kwirengangizwa na Loni n'indi miryango mpuzamahanga ndetse na bimwe mu bihugu bikomeye.

Abagize Biro y'Umutwe w'Abadepite mu ifoto na Perezida wa EALA n'itsinda ayoboye
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier na Ntakirutimana Joseph uyobora EALA bafashe ifoto y'urwibutso
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier na ba Visi Perezida, bafashe ifoto na Perezida wa EALA wari kumwe na Fatuma Ndangiza ndetse na Musangabatware Clement bahagarariye u Rwanda muri EALA
Perezida w'Umutwe w'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Mukabalisa Donatille na Perezida wa EALA, Ntakirutimana Joseph



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/eala-yavuze-ku-badepite-ba-rdc-babujijwe-gukandagira-muri-uganda-no-mu-rwanda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)