Hinjira ibuye hagasohoka imikufi n'impeta by'agaciro: Tujyane mu ruganda rutunganya amabuye y'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Mutarama 2022 ubwo u Rwanda rwiteguraga Inama y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma bikoresha ururimi rw'Icyongereza (CHOGM), nibwo iyi kompanyi yatangiye gukora imitako yambarwa mu mabuye y'agaciro y'u Rwanda, mu rwego rwo kugira ngo abashyitsi baturutse mu bindi bihugu n'abaturarwanda muri rusange, bazagure imitako yambarwa y'umwimerere ikorwa muri ayo mabuye.

Uku kuyongerera agaciro biri mu byatumye umusaruro uva mu mabuye y'agaciro yo mu Rwanda wiyongera, dore ko mu mwaka wa 2022, uru rwego rwinjirije u Rwanda milliyoni zisaga 772$, akaba ari nawo mwaka winjijwemo amafaranga menshi avuye muri uru rwego.

IGIHE yasuye ahakorera Kompanyi ya Ngali Mining, aba umuhamya w'uburyo ibuye ritunganywa rikavamo impeta n'imikufi bishobora kugurishwa miliyoni 30 Frw.

Iyo aya mabuye avuye mu kirombe, hifashishwa imashini yabugenewe mu kuyakata, nyuma hagakoreshwa indi mashini iyasena, mu koroshya igenwa ry'ishusho (gem cutting shape) ry'ibuye rishyirwa ku mutako wambarwa.

Hakurikiraho icyiciro cyo gushyira aya mabuye mu yindi mashini iyaha ishusho. Riva aha ryamaze gutungana ku buryo hakurikiraho hagakurikiraho kurifatanya n'icyuma umuguzi yahisemo. Aha niho bumva bavuga impeta ikoze muri zahabu ariko ikagira n'ibuye ry'ibengeza.

Abaguzi bahitamo ubwoko butandukanye bw'ibyuma nk'ibikoze muri silver cyangwa zahabu, ndetse bakanahitamo amoko atandukanye y'amabuye yashyirwa kuri ibyo byuma bitewe n'umutako bifuza.

Nyuma hakurikiraho koza umutako watunganyijwe, nabyo bigakorwa n'imashini yabugenewe, ugahita ujyanwa mu cyumba cy'ubucuruzi.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Ngali Mining Jewelry, Cissy Mucyo, avuga ko abantu bitabira kugura iyi mitako kuko bazi agaciro ko kuba ikoze mu mabuye y'umwimerere.

Ati ''Abantu barabikunda cyane kandi barabyitabira, kuko aya ni amabuye acukurwa mu Rwanda kandi agatunganyirizwa mu Rwanda''.

Mucyo avuga ko kugeza ubu iyi mitako yambarwa ikorwa mu mabuye y'agaciro y'u Rwanda ku kigero cya 100%.

Bitewe n'uko abitabira cyane kugura iyi mitako yambarwa ikozwe mu mabuye y'agaciro ari abanyamahanga, Ngali Mining Jewelry yashyizeho uburyo bwo kugabanyiriza ibiciro Abanyarwanda baza kuyihahiramo, mu rwego rwo kugira ngo na bo bamenye imitako ikorwa mu mabuye y'agaciro y'u Rwanda.

Nshutinziza Thierry, Impuguke mu mabuye y'agaciro muri Ngali Mining, avuga ko iyi ari intambwe ikomeye u Rwanda rwateye, kuba rutunganyiriza amabuye y'agaciro imbere mu gihugu, kuko biruzanira inyungu nyinshi.

Ati ''Kuba tubasha kubitunganyiriza hano ni iyindi ntambwe, kuko abantu bajyaga babigura babikuye mu bihugu by'amahanga kandi bikanabahenda cyane''.

Ugeze muri iyi Kompanyi ya Ngali Mining Ltd ushaka guhaha imitako yambarwa ikozwe mu mabuye y'agaciro, uhasanga ifite guhera ku giciro cy'ibihumbi 35 Frw kugeza kuri miliyoni 30 Frw.

Haboneka imitako yambarwa ikoze mu mabuye yo mu bwoko, butandukanye, harimo nka Emerald, Citrine, Tanzanite, Sapphire, Tourmaline, Amethyst, Opal, Rose Quartz na Blue Topaz.

Gusa mu rwego rwo guha abaguzi imitako ikoze mu bwoko bw'amabuye y'agaciro atandukanye bitewe n'ayo bakunda, hari agurwa hanze y'u Rwanda nk'aya Tanzanite, Blue Topaz na Emerald.

Uduce tw'u Rwanda tugaragaramo cyane amabuye y'agaciro yo mu bwoko bw'amabengeza (Gemstones) , ni Uturere twa Nyamasheke, Rusizi, Ngororero, Rutsiro, Ruhango na Muhanga.

Ubu bwoko bw'amabuye y'amabengeza bwonyine, bwinjiriza u Rwanda nibura amafaranga agera kuri miliyoni 100 Frw buri mwaka.

Amabuye y'amabengeza mbere yo gutunganywa ni uku aba asa
Aha haba hari gukatwa amabuye y'amabengeza kugira ngo akorwemo imitako yo kwambarwa yagenwe
Imashini yifashishwa mu koza imitako yamaze gukorwa
Aha haba hari gukatwa amabuye y'amabengeza kugira ngo akorwemo imitako yo kwambarwa yagenwe
Amethyst y'umwimerere u Rwanda rucukura ikurwa mu Karere ka Ngororero
Amabengeza atunganyirizwa hano arimo ayo mu bwoko bwa Emerald, Citrine, Tanzanite, Sapphire, Amethyst, Opal na Rose Quartz
Ngali Mining hari ubundi bwoko bw'amabuye igura ku ruhande, mu rwego rwo guha abaguzi imitako yambarwa ikozwe nu bwoko butandukanye bw'amabuye y'agaciro
Impeta zikorwa mu mabuye y'agaciro y'umwimerere y'u Rwanda ntushobora kuzitandukanya n'izavuye mu mahanga
Inigi zikozwe mu mabuye y'agaciro yo mu Rwanda, zanarukorewemo ziri ku isoko
Umwe mu mikufi yihagazeho uri kumwe n'impeta ndetse n'amaherena, bigura asaga miliyoni 2 Frw
Iyo amabuye yamaze gutunganywa neza avamo impeta zitagira uko zisa
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Ngali Mining Jewelry, Cissy Mucyo avuga ko Abanyarwanda batangiye kumenya agaciro k'imitako yambarwa ikoze mu mabuye y'agaciro y'u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hinjira-ibuye-hagasohoka-imikufi-n-impeta-by-agaciro-tujyane-mu-ruganda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)