Mu mukino wabere mu karere ka Bugesera kuri sitade ya Bugesera usize As Kigali ahabi kuko imibare itangiye kwicurika nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1.Â
As Kigali niyo yabanje igitego ku munota wa 28 gitsinzwe na Hussein Shabani Tchabalala ndetse igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe ku busa.
Mu gice cya kabiri, Police FC yaje mu kibuga yariye karungu, ndetse ishaka kwishyura igitego yari yatsinzwe.
Ibitego bya Police FC byatsinzwe na Kalisa Rachid witsinze igitego ku munota wa 61, mu gihe umukino wenda kurangira ku munota wa 85 Danny Usengimana yaciye intege As Kigali ayitsinda igitego cya kabiri abanyamujyi bajya mu mwijima.
Iminota y'umukino yarangiye ari ibitego 2-1, As Kigali itsindwa umukino wa kabiri wikurikiranya biyivana mu makipe ahatanira igikombe bucece.Â
Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 As Kigali yabanje mu kibuga
Abasimbura As Kigali yakoreshejeÂ
Abasimbura Police FC yakoresheje

Savio Nshuti akomeje kugaragaza urwego rwo hejuru
As Kigali ubu iri ku mwanya wa Gatatu n'amanota 33, gusa ishobora kuzatakaza uyu mwanya mu gihe Rayon Sports cyangwa Kiyovu Sports hagira ikipe itsinda
Mashami Vincent yongeye gutsinda As Kigali

As Kigali bikomeje kuyicanga

Carlos umutoza mukuru w'Amavubi yarebye uyu mukino
Abafana ba As Kigali bari babukereye
Umutoza wungirije w'Amavubi nawe yari yabukereye
