Ahora yisekera! Uburanga bw'umunyamakurukazi Ineza wanejeje Patycope amubyarira umuhungu (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu ibyishimo ni byose kuri Rukubdo Patrick wamenyekanye nka Patycope mu gisata cy'imyidagaduro ndetse n'umukunzi we Ineza Emmanuella, umunyamakuru wa TV1 nyuma yo kwibaruka umuhungu mu mpera z'icyumweru gishize.

Izina Patycope si agafu k'imvugwa rimwe mu ruganda rw'imyidagaduro hano mu Rwanda, benshi mu bari ku gasongero ubu cyane abahanzi hagize uwihandagaza akavuga ko hatarimo akaboko ke, yaba yigiza nkana.

Ni umugabo ufasha abahanzi kumenyekanisha ibihangano bya bo binyuze ku mbuga nkoranyambaga nk'umwe mu miyoboro igezweho kuri ubu, ni umwe mu bavuga rikijyana (influencer) ku mbuga nkoranyambaga.

Patycope uzwiho kutavuga byinshi ariko ibikorwa bye bikivugira, mu ijoro ryo ku wa 4 Mutarama 2022 yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe n'umukunzi we Ineza Emmanuella agaragara atwite.

Maze iherekezwa n'amagambo y'ishimwe asaba abantu kumufasha gushima Imana ko Imana ibahaye umwana w'umuhungu.

Yagize ati "Mumfashe gushima Imana ku mwana w'umuhungu iduhaye, urugendo ntirwari rworoshye, ndashimira abaganga bose batubaye hafi ba Hopital La CROIX Du Sud (Kwa Nyirinkwaya).'

Ineza Emmanuella umukunzi wa Rukundo Patrick bamaze igihe bakundana, asanzwe ari umunyamakuru wa TV1 wamamaye mu kiganiro 'Mad Vibezz' yakoranaga na Dj Kelly.

Uyu mukobwa usanzwe ari n'umunyamideli, byagorana kumubona yarakaye, abamuzi bavuga ko akunda guhora yisekera ariko na none akanga umuntu umubangamira.

Ineza Emmanuella na Patycope baheruka kwibaruka umuhungu
Asanzwe ari umunyamakuru wa TV1
Ni umukobwa usanzwe ari n'umunyamideli
Ni umukobwa wanga umubangamira
Akunda guhora yisekera



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ahora-yisekera-uburanga-bw-umunyamakurukazi-ineza-wanejeje-patycope-amubyarira-umuhungu-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)