Abadepite ntibanyuzwe n'ibisobanuro bya MINEDUC ku bibazo birimuriTVET - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 25 Ukuboza mu 2022 ubwo Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yasuzumaga Raporo y'ibyavuye mu ngendo Abadepite bakoreye mu Mirenge yose igize uturere tw'igihugu, yafashe umwanzuro wo gutumiza MINEDUC ngo itange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro.

Mu ngendo abadepite bakoze bagamije kureba ko gahunda ya Guverinoma y' imyaka irindwi (NSTl) iteganya ko amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro (TVET) azarushaho gutezwa imbere ku buryo umubare w'abayigamo uzagera kuri 60% y'abanyeshuri bose barangije icyiciro rusange uvuye kuri 46,4%, yubahirizwa, basanze hari ibibazo bitandukanye.

Mu bibazo byatahuwe harimo ko imwe mu Mirenge idafite ishuri na rimwe ryigisha imyuga n'ubumenyingiro kandi rikenewe, no kuba hari aho ishuri rimwe mu Murenge ridahagije ukurikije ingano yawo.

Basanze kandi hari ikibazo cy'umubare muto w'abanyeshuri mu mashuri yigisha imyuga n'ubumenyi ngiro ukurikije ubushobozi bw'ayo mashuri, bitewe n'impamvu zirimo kuba aya mashuri adafite ubushobozi bwo gucumbikira abanyeshuri baturuka kure no kutishimira amashami boherejwe kwigamo.

Abadepite kandi basanze hari ikibazo cyo kudashyira amashami y'amashuri hafi y'aho abayiga bashobora kwimenyereza umwuga mu buryo bworoshye, kandi hari amahirwe n'ibikoresho bijyanye n'ibyo biga ndetse n'ikijyanye n'uko hari amashuri adafite "smart classroom", imfashanyigisho, ibitabo n'itumanaho rya "internet".

Mu bindi bibazo byagaragaye harimo icy'ibiciro by'amazi n'amashanyarazi bavuga ko biri hejuru mu bigo by'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro n'icy'amwe mu mashami adafite abarimu bafite impamyabushobozi zifuzwa mu kwigisha imyuga.

Ku wa Kabiri tariki 14 Gashyantare mu 2023 nibwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n'Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro, Irere Claudette yitabye Inteko Ishinga Amategeko ndetse atanga ibisobanuro mu magambo kuri ibi bibazo.

Minisitiri Irere yabwiye Abadepite ko ibibazo byagaragaye byose bikomeje gushakirwa umuti ku bufatanye bw'inzego zitandukanye n'abafatanyabikorwa.

Ati "Uyu munsi dufite imirenge 114 idafite n'ishuri na rimwe muri aya ndetse hari n'aho hari ishuri rimwe mu murenge umwe ariko rikaba ridahagije bitewe n'ingano y'uwo murenge."

"Turi gukora ibishoboka byose ngo iyo mirenge igeremo amashuri. Turi gutanga amasoko n'ibikoresho byo kubaka ndetse imirenge 90 izatangira kubaka muri uku kwezi no mu kwa gatatu."

Yavuze ko hari inyigo yatangiye ku buryo mu ngengo y'imari y'umwaka utaha hari imirenge 24 izubakwamo amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro.

Nyuma yo kumva ibisubanuro bya Irere, Inteko Ishinga Amategeko yatangaje ko itanyuzwe na byo.

Iti "Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite ntiyanyuzwe n'ibisobanuro mu magambo byatanzwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi, Irere Claudette ku bibazo byagaragaye mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, yemeza ko agomba gutanga ibisobanuro mu nyandiko nk'uko biteganywa n'itegeko."

Inkuru bifitanye isano: Imirenge 114 nta shuri igira, abarimu n'ibikoresho ni iyanga: Amasubyo mu kwigisha imyuga n'ubumenyingiro

Abadepite batangaje ko batanyuzwe n'ibisobanuro bahawe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n'Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro, Irere Claudette ku bibazo bigaragara mu mashuri y'Imyunga n'Ubumenyingiro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-bateye-utwatsi-ibisobanuro-bya-mineduc-ku-bibazo-biri-muri-tvet

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)