Urubanza rw'abahoze muri FDLR ruzasomwa muri Mata uyu mwaka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo, rwanzuye ko  urubanza ruregwamo abahoze ari abayobozi mu mutwe w'iterabwoba wa FDLR, ruzasomwa muri Mata 2023.

Ni urubanza rwabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023, mu Karere ka Nyanza.

Bidatandukanye nuko urubanza rwagenze kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023, urukiko rwakomeje kumva abaregwa.

Uwahereweho ni Emmanuel Habimana, wavuze ko yari mu nkambi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kandi ko yagiyeyo ahunga, yaza mu Rwanda hakaba intambara agasubirayo ahunze amasasu.

Habimana yavuze ko na bamwe mu bagize umuryango we bicwaga, kandi ko yajyanwe muri FDLR-FOCA ku gahato.

Ati 'Guhunga ntibyari ku bushake, kandi no kujya mu gisirikare byari ku gahato.'

Uyu yahakanye ibyaha byose aregwa asaba ko yagirwa umwere, avuga ko abashinze umutwe wa PALIR-ALIR waje guhinduka FDLR-FOCA, barimo General Paul Rwarakabije aho ari na we, akwiye kubibazwa.

Yakomeje avuga ko yari afite inyota yo gutaha mu rwamubyaye, kuko yanahohereje abana n'umugore we.

Avuga ku gitero cya Oracle du Seigneur ubushinjacyaha bumurega, Habimana yavuze ko icyo gitero atakijemo kandi atari kubona uko ava muri FDLR-FOCA, kuko yabigerageje kabiri arafatwa ahabwa ibihano bikomeye, birimo no gukubitwa inkoni kugeza n'ubu ngo agifitiye umwenda.

 Urukiko kandi rwumvise Brigadier General Léopold Mujyambere alias Musenyeri unafatwa nka kizigenza muri uru rubanza.

Musenyeri avuga ko igitero cya Oracle du Seigneur atakigizemo uruhare, kuko yanacyumvise mu mwaka wa 2002, kandi nyamara cyarabaye mu mwaka wa 2001.

Mujyambere ashimangira ko yinjijwe muri FDLR-FOCA ku gahato, nyuma yaho umugore we yari amaze kwitaba Imana, asize uruhinja rw'amezi 10.

Ati 'Ibyakaturengeye nibyo biri kudufunga, turasaba amahirwe yo kujya mu ngando i Mutobo nk'abandi twari kumwe muri FDLR-FOCA. Uko byabagendekeye kuko abantu barareshya nk'uko itegeko nshinga ribiteganya.'

Mujyambere yongeyeho ko yafashwe amaze gusezera muri FDLR-FOCA, kandi atafatiwe ku rugamba, ahubwo yari ariho ashaka ibyangombwa byo gutaha mu Rwanda.

Mujyambere yavuze ko Ubushinjacyaha nta mwihariko bwagaragaje, nk'ikimenyetso kigaragaza ko yaba yarakoze ibyaha, agasaba kurenganurwa.

Uwanyuma muri uru rubanza wumviswe n'urukiko ni Emelien Mpakaniye, uyu yavuze ko afite uburwayi ndetse mgo ntakibasha gusoma, Byanasabaga ko umwunganizi we amusomera, ibyo avuga ko yari yabyandikiwe muri gereza na bagenzi be bafunganwe.

Emelien avuga ko atigeze agera ku butaka bw'u Rwanda, kandi ko yafashwe nyuma y'uko asezeye muri FDLR-FOCA, kubera ikibazo cy'uburwayi, ngo ajye kwivuza.

Yabwiye urukiko ko aho General Paul Rwarakabije aviriye muri FDLR-FOCA, umutekano wakajijwe ku bantu bari basigaye.

Uyu yasabye urukiko kurenganurwa, kuko yinjijwe muri FDLR-FOCA ku ngufu,  ahakana kandi ko nta gitero yigeze azamo mu Rwanda.

Icyo abaregwa bose bahuriyeho ni ugahakana ibyaha baregwa, aribyo byo kurema umutwe w'ingabo utemewe, ubugambayi no kuba mu mutwe w'iterabwoba.

Aba basabye urukiko ko bajyanwa mu ngando i Mutobo, nk'abandi bahoze bari kumwe na bo muri FDLR-FOCA.

Me Bigimba Nkundabatware Felix wunganira Emmanuel HABIMANA, Léopord Mujyambere na Mpakaniye Emelien bumviswe none, yabwiwe urukiko ko abo yunganira batabazwa ibitero byabaye mu Rwanda, kuko byinshi muri bo byabaye barasezeye muri FDLR-FOCA, ibindi bikaba bafunze kandi nibyo bavuga nta ruhare babigizemo.

Ikindi yibukije urukiko ko abaremye umutwe wa PALIR-ALIR waje guhinduka FDLR-FOCA, barimo General Paul Rwarakabije bajyanwe mu buzima busanzwe, ari nako abakiriya be bakwiye kugenzwa bakajyanwa i Mutobo mu ngando, bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Abaregwa bose barasibirwa gufungwa imyaka 25 n'ubushinjacyaha, kubera ibyaha bubakurikiranyeho banafatiwe muri Repubulika ya  Demokarasi ya Congo, mu bihe bitandukanye.

Uko ari batatu (3)  bari abasirikare bafite inshingano muri FDLR-FOCA.

Ukuriye inteko iburanisha, Kanyegeri Timothée, ashingiye ko uru rubanza ari rurerure, bakaba bakeneye umwanya uhagije wo kurusuzuma, kandi abacamanza hari amasomo bagira, bitashoboka ko urubanza rusomwa mu gihe cy'ukwezi nk'uko amategeko abiteganya, bityo uru rubanza rukazasomwa taliki ya 20 Mata 2023, abaregwa bose bari kugororerwa i Mageragere bahari.

Theogene Nshimiyimana 

The post Urubanza rw'abahoze muri FDLR ruzasomwa muri Mata uyu mwaka appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/02/15/urubanza-rwabahoze-muri-fdlr-rzasomwa-muri-mata-uyu-mwaka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urubanza-rwabahoze-muri-fdlr-rzasomwa-muri-mata-uyu-mwaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)