Urupfu rwa Byishimo Pamella waririmbaga muri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z'iri tsinda, bagaragaje ko batewe agahinda gakomeye n'urupfu rwa Byishimo Pamella bati: 'Imitima yacu itewe agahinda no kubura umwe mu baririmbyi bacu Byishimo Pamella, imitima yacu yuzuye ishavu kubwo kumva iyi nkuru y'incamugongo.'

Gusa batangaza ko igihe bagiranye na we kizatuma iteka ahorana nabo, bati: 'Nyuma y'amarira icyo dufite kidutera ibyishimo ni ibihe twagiranye n'umukundwa wacu watuvuyemo, ibi nibyo bituma azahora iteka mu mitima yacu n'intekerezo zacu kandi azakomeza kubaho binyuze muri twe dukomere.'

Baboneraho kandi kwihanganisha umuryango we bati: 'Kandi tuboneyeho umwanya wo kwihanganisha umuryango wawe, ukomere kandi roho y'umuririmbyi wacu Byishimo Pamella iruhukire mu mahoro.'

Nta makuru y'icyateye urupfu rw'uyu mukobwa bigaragara ko yarakiri muto, batangaje.

Byishimo Pamella Imana imwakire mu bayo.

Yari akiri muto Yari umwe mu baramyi bezaUrupfu rwe rwashegeshe imitima ya benshi barimo abo bari bahuriye muri Healing Worship Team



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124676/byishimo-pamella-waririmbaga-muri-healing-worship-urupfu-rwe-rwashenguye-benshi-124676.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)