Moses washinze Moshions na Aline Gahongayire... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwaka wa 2023 ukomeje kurangwa n'ibidasanzwe ndetse kuva imyidagaduro yo mu Rwanda yabaho ni bwo bwa mbere ibyamamare bibiri bitandukanye ndetse bidafite aho bihuriye, byiharira imbuga nkoranyambaga.

Byatangiriye ku muririmbyi w'umuryamyi w'umuhanga, Aline Gahongayire, ubwo yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ze ifoto imugaragaza akuriwe aho yari afashe ku inda bigaragara ko atwite. Ni ifoto atigeze agira icyo ayivugaho ngo avuge niba atwite ari naho benshi bahereye bibaza niba atwite.

Nyuma yo gusangiza abamukurikira iyo foto, abantu benshi baravuze karahava ba bandi bazi gukora mu nganzo kuri Twitter baravuga barongera baravuga. Batangiye kumwibasira, abandi bavuga ko icyaha cy'ubusambanyi kitakibaho.

Ibyo byose byavugwaga ku ruhande rwa Aline yari ataragira icyo avuga, ndetse uko yatindaga kugira icyo atangaza, ni nako abantu batandukanye bakomezaga kumwibasira no kumwiha.

Abantu benshi mu gutandukira kwabo bakomeje kumuvuga kugeza ubwo bamenye ukuri ndetse bamwe babona ko ibyo bavuze byose batandukiriye kandi bahubutse nyuma yo gusanga ari filime yakinaga.

Umwaka wa 2023 ukiri mu ntangiriro wihariye ibyafashwe nk'ibiteye isoni by'umuyobozi washinze Moshions kugeza ubwo ibyo yakoze hari bamwe brimo KNC, bahisemo gutwika no kutazongera kwambara imyambaro ye.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho ya Moses washinze Moshions amugaragaza yambaye uko yavutse ndetse ubwambure bwe bubonwa na buri wese.

Ku iherezo ry'ayo mashusho hagaragaraho uyu mugabo ari kumwe n'abazungu babiri bari gukora imibonano mpuzabitsina kandi bahuje ibitsina, ibintu byasanga nk'ibigayitse mu bantu benshi bo mu Rwanda.

Nyuma yo gukubita no gutera akajisho kuri ibi, abantu benshi baravuze, benshi batungurwa n'ibyo uyu musore akoze barumirwa na cyane ko bamufataga nk'ikitegererezo mu mideli.

Mu gihe bakiri kwibaza kuri aya mashusho n'aho avuye, Moses yiyemereye ko ari aye uretse ko ari firime ari gukina, gusa yiseguye ku bayabonye kuko nawe atazi uko yasohotse.


Mu gihe babuze ibyo bafata n'ibyo bareka, hongeye gusohoka amafoto uyu mugabo noneho yambaye uko yavutse, ubugabo bwe bwose buri hanze ndetse ubona ko ibyo akora abizi.

Ibi byavuzwe mu mwaka wa 2023, bikomeje gufata indi ntera ndetse haracyari urujijo kuri uyu mugabo cyane ko yamaze kugaragaza ko ibyo akora abizi neza ndetse ko atigeze abihubukira

 Ku mbuga nkoranyambaga haratigise









Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124662/moses-washinze-moshions-na-aline-gahongayire-bihariye-intangiriro-za-2023-124662.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)