Urukiko rwavuze impamvu rwagabanyirije ibihano Bamporiki yasabiwe n'Ubushinjacyaha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rukuru rwahanishije Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'umuco,igihano cy'igifungo cy'imyaka 5 n'ihazabu y'amafaranga miliyoni 30.

Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano na ruswa mu gukoresha ububasha ahabwa n'itegeko mu nyungu ze bwite.

Urukiko rwavuze ko rwamugabanyirije ibihano ngo kuko yemeye ibyaha kandi akabisabira imbabazi.

Urukiko rwavuze ko rwamugabanyirije ibihano ngo kuko yemeye ibyaha kandi akabisabira imbabazi.

Bamporiki yaburanye yemera bimwe mu byaha yarezwe agasaba ko igihano cyo gufungwa imyaka ine yari yakatiwe cyasubikwa n'ihazabu ya miliyoni 60 yari yaciwe ikagabanywa.

Bamporiki yari yahamwe n'icyaha gifitanye isano na ruswa no gukoresha umwanya afite mu nyungu ze bwite.

Aburana, yemeye ko yakiriye amafaranga agera kuri miliyoni 10 y'umucuruzi kugira ngo amufashe ibyo ashaka kugeraho akoresheje ingufu afite mu butegetsi, birimo no gufunguza umugore w'uwo mucuruzi.

Mu buryo butamenyereye, kuva yashinjnwa kandi akanagezwa imbere y'inkiko Bamporiki yafungiwe iwe mu rugo gusa.

Urubanza rwe ruri mu zavuzwe cyane mu mwaka ushize mu Rwanda.

Muri Gicurasi (5) ishize, Perezida Paul Kagame yahagaritse ku mirimo Edouard Bamporiki wari umunyamabanga wa leta ushinzwe urubyiruko n'umuco "kubera ibyo akurikiranyweho".

Nyuma gato y'itangazo rimwirukana, urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangaza ko Bamporiki "afungiye iwe mu rugo" akaba "akurikiranweho icyaha cya ruswa".

Bamporiki ni muntu ki?

Bamporiki yavuze ko yavukiye mu muryango ukennye wo mu karere ka Nyamasheke mu burengerazuba bw'u Rwanda,yarangiza umwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye akaza mu mujyi wa Kigali gushaka ubuzima.

Yavuze ko yageze i Kigali afite amafaranga 300 FRW,akora imirimo iciriritse kugeza amenyekanye mu mivugo n'amakinamico ndetse akaza kumenyekana mu ishyaka riri ku butegetsi RPF-Inkotanyi.

Bamporiki yagaragaye kenshi mu biganiro ku burere mboneragihugu, n'ubumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda.

Ni umusizi, umwanditisi, n'umukinnyi wa filimi n'amakinamico, yamaze imyaka igera kuri ine (4) ari umudepite w'ishyaka riri ku butegetsi, mu 2017 agirwa umukuru w'Itorero ry'igihugu, naho kuva 2019 agirwa ushinzwe urubyiruko n'umuco muri guverinoma.

Bamporiki, w'imyaka 39, uzwi cyane mu ikinamico URUNANA akina nka 'Kideyo' azwiho kandi kuba intyoza mu Kinyarwanda.

BBC



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urukiko-rwavuze-impamvu-rwagabanyirije-ibihano-bamporiki

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)