Umunyamakuru Ntwali John Williams yahitanwe n'impanuka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru Ntwali John Williams wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye, umuryango we wamenyeshejwe ko yapfuye azize impanuka.

Iriba News ryatangazaga kuri Twitter inkuru y'urupfu rwa Ntwali John Williams.

Umwe mu bo mu muryango we yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko urupfu rwe barumenyeshejwe na Polisi.

Ati 'Nahamagawe na Polisi uyu munsi hafi mu masaha ya saa saba, bambwira ko hari umuntu babonye muri morgue (uburuhukiro), ngo nze ndebe ko ari uwacu kuko nimero yange bayibonye muri telefoni ye.'

Yavuze ko bamubwiye ko iyo mpanuka 'yabaye ku wa Kabiri, moto bariho igongwa n'imodoka, Ntwali arapfa, umumotari arakomereka.'

Ntwali Williams yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Flash, City Radio (Igitaramo Umuco Utari Ico), yabaye Umwanditsi Mukuru w'Ikinyamakuru cyo kuri Internet IGIHE, yashinze ikinyamakuru Ireme News.net, ubu yari afite YouTube channel yitwa Pax TV Ireme News.

Yakunze kwibasirwa cyane kuri Twitter n'abamushinja kuvuga kenshi ibitagenda mu gihugu.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/umunyamakuru-ntwari-john-williams-yahitanwe-n-impanuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)