Nyanza:Umunyekongo arakekwaho gusambanya ihene #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamahanga arakekwaho gusambanya ihene y'umuturanyi waho yaracumbitse mu karere ka Nyanza.Mu mudugudu wa Runyonza mu kagari ka Masangano mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza hafashwe uwitwa Manasi Lamazani w'imyaka 48 y'amavuko.

Manasi bitazwi niba ari ingaragu cyangwa yubatse bikekwa ko yafashwe ariho asambanya ihene y'umuturanyi we.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Busoro Niwemwana Immaculee yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uriya mugabo bakimara kubimukekaho bahise bamushyikiriza RIB.

Yagize ati'RIB yatangiye iperereza yabaga inaha acumbitse hari Kompanyi yakoreraga n'umunyamahanga si umunyarwanda yibanaga wenyine.'

UMUSEKE wamenye amakuru ko ukekwa akomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaramaze igihe gito muri kariya gace, yashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Busoro kugirango akurikiranwe.

Ubuyobozi busaba abaturage gukomeza kuba maso bakamenya abantu babajemo bakanakurikirana imyitwarire yabo bakanaba hafi amatungo n'abana babo kuko uwabangiriza adafite isura yihariye, ariyo mpamvu umuturage agomba kuba maso no gucunga umutekano wibye n'abantu be.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyanza-umunyekongo-arakekwaho-gusambanya-ihene

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)