UKURI ku mwiryane uvugwa mu rugo rwa Meddy n'uburyo asigaye akubitwa n'Umugore we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru ya Meddy avuga ko akubitwa n'umugore ni amwe mu yacaga ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

Mu bayatangaje nta wigeze yerekana ko yaba ari ukuri uretse kuba byari mu kirere, abandi na bo bakagendera mu kigare babwira umugore wa Meddy guhagarika guhohotera umugabo we.

Meddy abinyujije kuri Instagram ye yasabye umugore we kuza agatanga ibisobanuro by'ibyo bikorwa bamushinja.

Ati 'Kuki bankora ibintu nk'ibi koko, Mimi ngwino usobanure iby'ihohotera ryawe.'

Mimi nawe yaje kujya kuri uru rubuga abanza kwandika ko akeneye umuntu wo kumusemurira kuko byari byanditswe mu Kinyarwanda.

Mu bitwenge byinshi Ati 'Abantu burya bagira n'umwanya.'

https://www.instagram.com/stories/itsmimiali/3013769386289174974/

Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye kuvugwa muri Kanama 2017. Muri 2021 nibwo bakoze ubukwe bwabereye Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri 2022 nibwo bibarutse imfura.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/UKURI-ku-mwiryane-uvugwa-mu-rugo-rwa-Meddy-n-uburyo-asigaye-akubitwa-n-Umugore-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)