Imana yakinze ukuboko Rayon Sports isezerera... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva Rayon Sports yanyura mu biganza bya Munyakazi Sadate kugera kuri Fidele uyifite magingo aya, abakunzi b'iyi kipe ntabwo bavuga ku migurire yaranze izi ngoma aho bemeza ko bagurirwa abakinnyi badashoboye ndetse hari n'aho bagera bamwe bakaba umutwaro ku ikipe.

Na n'ubu n'ubwo umubare w'abakinnyi Rayon Sports utabemerera kongeramo abakinnyi benshi, baracyafite inyota y'abakinnyi bashya, gusa nabwo indwara iracyari ya yindi yo gushakira abakinnyi aho batari. 

Hari hashize icyumweru Rutahizamu Mindeke ukomoka muri DR Congo ari mu igerageza mu ikipe ya Rayon Sports aho yagiye agaragara mu myitozo ndetse mu bihe bitandukanye ariko abamuhonye mu kibuga bakifata ku munwa.

Imana yanyuze mu bafana ikinga ukuboko

Kuri uyu wa Gatatu mu mukino wa gicuti Rayon Sports yatsinzemo Heroes FC ibitego 4-1, uyu mukinnyi yari afite amahirwe yo gusinyira Rayon Sports ndetse cyari igipimo nyamukuru imbere y'abafana n'abanyamakuru birebera amacenga yiwe.

Mindeke yagaragaje urwego ruri hasi nk'umwataka

Mindeke yabanje mu kibuga asimburwa mu gice cya kabiri, ariko yavuye mu kibuga nta nkuru. Igice cya mbere cyagiye kurangira abafana ba Rayon Sports bamaze kwijuta ubushobozi buke bw'uyu rutahizamu nyuma y'ibitego yagiye ahusha ndetse no kugenzura umupira byamugoraga umusubirizo.

Abafana bageze aho bamuvuguriza induru uko agerageje gufata umupira, byageze aho ava mu kibuga nawe ahamanya n'umutima we ko n'ubwo amafaranga ya Rayon Sports yariwe na benshi ariko we amuciye mu myanya y'intoki. 

Ubuyobozi n'abatoza ba Rayon Sports bamaze kubona itakarizwa gaciro abafana bakoreye Mandeke, bafashe umwanzuro wo gusezerera uyu mukinnyi ndetse bamushimira iminsi bari bamaranye.

Rayon Sports iracyafite ikibazo cya ba rutahizamu n'ubwo uyu mwanya uriho abakinnyi benshi batandukanye barimo Prince, Musa Esenu, Paul Were, Moussa Camara, Traore n'abandi.

Mindeke yahushije ibitego byinshi byatumye avugirizwa induru n'abafana



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124784/imana-yakinze-ukuboko-rayon-sports-isezerera-rutahizamu-mindeke-124784.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)