Ubuzima bugoye bwo mu nkambi y'abanyecongo barimo guhungira mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impunzi z'abanyecongo zavuye muri Rutshuru na Masisi ziri mu nkambi ya Nkamira mu burengerazuba bw'u Rwanda zivuga ko zahunze kwicwa n'imitwe yitwaje intwaro izita Abatutsi b'Abanyarwanda cyangwa ko ari aba M23.

Mu nkambi z'agateganyo za Kijote na Nkamira mu burengeruba ubu hari abagera ku 1,200 biganjemo abagore, abana, n'abashaje, abandi barenga ibihumbi bitatu bahunze kuva mu mpera z'umwaka ushize bajyanywe mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe mu burasirazuba.

Leta y'u Rwanda ishinja iya DR Congo 'kutagira icyo ikora' ku kibazo cy'izi mpunzi no gufatanya n'imitwe nka FDLR na za Mai-Mai kwibasira Abanyecongo b'Abatutsi bavuga Ikinyarwanda, Kinshasa ihakana ibyo kandi ikavuga ko Kigali "igira impunzi igikoresho cya politike".

Mwamini Gisele yabwiye BBC ko yaturutse ahitwa Gicanga muri teritwari ya Masisi, ko yahunze Abahunde n'abaMai-Mai Nyatura "nibo batwirukaho".

Ati: "Twarahigwaga kuko tuvuga Ikinyarwanda, bamwe twitwa ko turi Abatutsi, abantu bakatubwira ngo nimuve hano mu gihugu cyacu mujye iwanyu mu Rwanda.

"Nagiye kuko abaturanyi bacu bamwe babaciye imitwe abandi bakabajyana tukababura, ufite uburyo bwo kuva muri ako karere akagenda."

Mwamini avuga ko yafashe umwanzuro wo guhungira mu Rwanda 'kuko baravugaga ngo nidutahe, dutekereza ko nitugera mu Rwanda tuzabona amahoro n'umutekano.'

Umugabo w'ikigero cy'imyaka 60 utifuje gutangazwa amazina, yagize ati:

"Nabaga mu nka, ubwo batangira kurya inka, n'abantu bahunga, inka nazitaye ku musozi mbonye bariyemo nyinshi, kandi natwe badutangatanga bashaka kutwica, duhitamo kwiruka.

"Bazaga bavuga ko turi M23 bakadusanga mu mabuga [y'inka] bakatwica ubundi bagakomeza baduhiga ngo M23 itwihishemo aho mu nka, ni icyo ahanini twaziraga."

Intambara y'umutwe wa M23 n'ingabo za leta n'imitwe imwe n'imwe yitwaje intwaro muri Kivu ya Ruguru imaze igihe kigera ku mwaka yubuye, gusa guhunga byongeye gukomera mu mpera z'uyu mwaka ku banyecongo bavuga Ikinyarwanda.

Imibare yo mu Ukuboza (12) 2022 y'ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR ivuga ko DRC ifite impunzi 72,192 z'Abanyarwanda naho u Rwanda rukagira impunzi 76,004 z'Abanyecongo.

'Iyo umuntu ahunze yemera guteseka'

UNHCR ivuga ko kuva mu cyumweru gishize izi mpunzi zatangiye kwinjira mu Rwanda ku bwinshi ari nacyo cyatumye bafatanyije na Leta y'u Rwanda bashyizeho iyi nkambi y'agateganyo ya Nkamira mu karere ka Rubavu ubu irimo abagera kuri 600, n'iya Kijote mu karere ka Nyabihu irimo abarenga 500.

Abari i Nkamira bavuga bakiriwe neza ariko ko ubuzima bugoye cyane.

Umugore w'ikigero cy'imyaka 40 utifuje gutangazwa ati: "Ikibazo dufite ni icyo kuryama hasi, nta matora tugira, usanga abana nkaba, n'abakecuru bataka umugogngo kubera kuryama hasi."

Undi mugabo ati: 'Mfite imyaka 73, ubuse urareba imvungure zinkwiriye?

"Singira ingotomero yindi, mu gitondo ni imvungure, nimugoroba ni imvungure zitagira ikindi kintu, urabona norohewe koko? [Ariko] N'ubundi nta buhunzi bwiza iyo umuntu ahunze yemera guteseka."

Lilly Carlisle umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda yabwiye BBC ko icyo bakora ubu ari uguha izi mpunzi nshya ubufasha bw'ibanze mbere yo kuzivana mu nkambi z'agateganyo.

Ati: "Iyo bageze hano i Nkamira tubaha ihema ryo kubamo, dufatanyije n'abaterankunga tukabaha amafunguro gatatu ku munsi, ariko hari iby'ibanze bindi bakeneye.

"Kugeza ubu bararyama hasi kuko ubu nta mafaranga ahagije dufite yo kugura matora, icyo ni kimwe mu bintu turimo gukoraho vuba bishoboka."

BBC



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/ubuzima-bugoye-bwo-mu-nkambi-y-abanyecongo-barimo-guhungira-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)