Opinion: Icyuho cya Miss Rwanda nandi marush... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imyidagaduro ikomatanirijemo byinshi birimo umuziki, ubwiza, imideli n'ibindi bihuza bikanagura umuco w'ahantu runaka, byose bituma ibyishimo n'ubuzima bikomeza.

Hirya y'ibyo rero iminsi ibaye 306 uhereye ku itariki ya 20 Werurwe 2022 ubwo hamenyekanaga abakobwa bahize abandi mu irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda, barimo n'uwahize abandi akaza kwegukana ikamba ari we Nshuti Divine Muheto.

Uretse Miss Muheto wegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda n'iry'umukobwa wabaye ikimenyabose akanagira n'igikundiro cyo hejuru [Miss Popularity], hari andi makamba agera kuri 7 yahawe abandi bakobwa.

Muri ayo harimo iry'Igisonga cya mbere ryegukanwe na Keza Maolithia, Igisonga cya kabiri ryegukanwe na Kayumba Darina n'irya Nyampinga w'umurage Ruzindana Kellia.

Hatanzwe kandi iry'Umushinga mwiza ryegukanywe na Uwimana Jeannette, Umunyempano mwiza Saro Amanda, Nyampinga uberwa n'amafoto Ndahiro Mugabekazi Queen n'Uwahize abandi muri Siporo Uwimana Marlene.

Aya makamba yose ba nyirayo baracyayafite n'ubwo ibikorwa bakoze mu minsi bayamaranye ari bike ugereranije n'uko mu yindi myaka yabanje byagiye bigenda.

Ibi byatewe n'ibirego byatanzwe ku muyobozi wa Rwanda Inspiration Backup, Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid wanatawe muri yombi akamara igihe kinini mu gihome ariko akaza kurekurwa agizwe umwere.

N'ubwo ariko yarekuwe irushanwa ryari ryaravanwe mu maboko ya kompanyi ye, ryegurirwa Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco binyuze mu Nteko y'Umuco ari nayo mbona ikwiriye kubazwa icyuho cya Miss Rwanda n'andi marushanwa y'ubwiza mu myidagaduro yo mu Rwanda.

Urebye iminsi ishize ibi bitangiye, ntiwaba wibeshye uvuze ko hajemo kugenda gake mu bahawe umwanya wo kunoza imitegurirwe y'iki gikorwa. Ibi bitera kugenda hagabanuka icyanga cyaryo.

Uvuze kandi ko Miss Rwanda itari ikiri iya kompanyi yayiteguraga ndetse n'abayitabiraga, ukavuga ko yari imaze kuba umuyoboro uhuza abanyarwanda, ukaba n'ibyishimo, ntiwaba ubeshye.

Uhereye ku bakobwa bitabiraga iri rushanwa, abariteraga inkunga, abarikurikiranaga yaba mu Rwanda no hanze yarwo, ibihamya birahari ko igihombo gikomeza kwiyongera.

Kugenda gake kw'abahawe gutegura iri rushanwa kuwa 10 Gicurasi 2022 bivuze ko ari iminsi 245 kugera none, byanateje igihombo abari bafite amarushanwa y'ubwiza yigenga nayo yari afitiye umumaro abayitabiraga.

Bisa nk'aho icyari icyaha cy'abashoramari bamwe, cyabaye imbogamizi ku ishoramari rusange. Wakwibaza ngo byabazwa nde kuba abanyarwanda bigoye ko bazongera kubona ibyishimo bakeshaga aya marushanwa?

Indi mpungenge ihari kandi ifatika ni uko uko iminsi ishira ari ko abahanga bazana udushya dusumbye iki gisata, bisa nk'aho aho cyari kigeze bishobora kuzarangira bibaye kongera kubaka bundi bushya.

Ni byo koko ikintu n'iyo cyaba gifite akamaro ariko kirimo ikosa kigomba gusenywa ngo hatazagira abakigwamo, cyangwa kigakosorwa kigashyirwa ku murongo. 

Aho rero wakwibaza niba bikwiye ko amarushanwa y'ubwiza asenywa burundu mu Rwanda 'kubera icyaha cya bamwe', cyangwa se niba byakosorwa bigashyirwa ku murongo ariko bigakorwa mu gihe gikwiriye, bitabangamiye abandi bashoramari bari mu marushanwa y'ubwiza.

Mu Ugushyingo 2022 Inteko y'Umuco yahawe gutegura irushanwa rya Miss Rwanda no kunoza imitegurirwe y'amarushanwa y'ubwiza, humvikanye amakuru y'uko yahisemo gusubika irya 2023.

Ariko se wakwibaza niba bikwiriye, ese ni iki kiri gukorwa gihambaye gikwiye gufata umwaka urenga wose kugira ngo ibyari ibyishimo by'abanyarwanda n'isooko yo kubaho kuri bamwe, cyongere kuboneka?.

Ni ibibazo byinshi, byagera ku bandi bategereje amabwiriza n'amategeko amaze hafi umwaka ategurwa, ngo bongere gukora bategure amarushanwa y'ubwiza, bikaba ibindi.

Ni byinshi byo kwibaza ariko mbona hakwiye kwihutishwa icyagarura ku murongo igisata gikomeye mu myidagaduro nyarwanda, aho gusinzira kw'abakabikoze kuko n'iyo ivugururwa ry'Itegeko Nshinga riri gukorwa, indi mirimo y'igihugu runaka irakomeza.

Abakobwa batatu bafite amakamba ahiga ayandi mu y'ubwiza muri Miss Rwanda 2022 kugeza ubu ni Muheto, Keza na Kayumba


Iyi nkuru ishingiye ku bitekerezo by'umwanditsi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125031/opinion-icyuho-cya-miss-rwanda-nandi-marushanwa-yubwiza-mu-myidagaduro-kizabazwa-nde-125031.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)