Mighty Popo agiye guserukira u Rwanda mu iser... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi wo mu Rwanda azahuriramo n'abandi barimo Innoss'B, Reddy Amisi, Yekima na La Reine Saidathe bo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; Umunya-Senegal Didier Awadi, Umurundikazi Joy ukomoka mu Burundi ariko ukorera umuziki mu Bubiligi na Nay wa Mitego wo muri Tanzania.

Muri iri serukiramuco ingoma zo mu Burundi zizahabwa umwihariko. Iri serukiramuco rizamara iminsi itatu rizaba guhera ku wa 10, rikomeza ku wa 11 kugeza ku wa 12 Gashyantare 2023. Rizabera ahitwa Athenée d'Ibanda mu Mujyi wa Bukavu.

Mighty Popo agiye kwitabiram iri serukiramuco mu gihe mu mwaka ushize hari hagiyeyo Charly na Nina.

Mu 2020 Bill Ruzima niwe wari wagiyeyo mu gihe mu 2019  iri serukiramuco ryari ryitabiriwe na Butera Knowless na Yvan Buravan[ witabye Imana umwaka ushize].

Mighty Popo ni umwe mu bahanga mu muziki, by'umwihariko mu gucuranga ibicurangisho bitandukanye ariko cyane guitar.

Uyu mugabo wavukiye mu Burundi ahitwa mu Ngagara ni umwe mu ntyoza mu gukirigita guitar ndetse yatangiye gukora ibikorwa bya muzika afite imyaka icyenda y'amavuko, gucuranga byo abitangira kubikora afite icumi.

Mu mabyiruka ye yakunze cyane injyana ya Blues ariko na none yiyumvamo Reggae. Mu bo babyirukanye mu Burundi niwe wenyine usigaye akora umuziki abandi baciye undi muvuno.

Ni umwe mu nararibonye mu Rwanda mu muziki kuko uretse ubuhanga buhambaye afite mu gucuranga yanagiriwe icyizere cyo guhabwa umwanya wo kuyobora ishuri ry'umuziki riherereye mu Karere ka Muhanga rimaze gukarishya ubwenge bwa benshi.

Yamamaye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye mu Rwanda no hanze , anakora album zirimo Muhazi, Mighty Popo: Ngagara, Dunia Yote, Tamba na Gakondo.

Akunze kuvuga  ko gukora umuziki bitamuvuna kuko ari ibintu akorana urukundo rwinshi.

Uyu mugabo yagiye abona amashimwe atandukanye arimo iryo yaherewe Ottawa muri Canada aho yamaze ibyumweru bibiri yigisha ataraza mu Rwanda , mu 1995 yahawe igihembo n'umu-Meya wa Ottawa nk'umukinnyi wa guitar ya Blues muri uwo mwaka.

Urubyiruko rw'Abanyarwanda rwo muri Canada rwamuhaye ishimwe mu 2012, mu 2007 yahawe ishimwe biturutse kuri album ye yise 'Muhazi' yamamaye cyane.

Yahawe ishimwe na FPR Inkotanyi, Umuryango nyafurika uba muri Canada mu 2000 nawo wamuhaye igihembo, mu 2004 yanegukanye Juno Awards kiri mu bihembo bikomeye muri Canada ndetse yagiye abona ibindi byinshi bigaragaza ko ari umunyabigwi mu ruganda rw'umuziki.

Mighty Popo agiye guserukira u Rwanda muri Amani Festival

REBA IMWE MU NDIRIMBO ZA MIGHTY POPO

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124950/mighty-popo-agiye-guserukira-u-rwanda-mu-iserukiramuco-rizabera-muri-congo-124950.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)