
Ni mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023, muri Kigali Convention Center. Cyabaye nyuma y'icyo baherukaga gukora mu 2019, icyo gihe bari bacyise 'Intango Kanywabahizi.'
Kiri mu bitaramo byubakiye ku muco w'u Rwanda byaherekeje umwaka wa 2019, wakurikiwe n'inkundura y'icyorezo cya Covid-19 cyamaze imyaka ibiri cyica ibihumbi by'abantu ku Isi.
Iki gitaramo iri torero ryafashijwemo na Ruti Joel, wasogonjeje abari bitabiriye album ye nshya yise 'Musomandera'. Iyi akaba ari album yitiriye umubyeyi we. Hari kandi na Impakanizi uri mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki gakondo.
Iki gitaramo cyari kigizwe n'ibice bibiri. Icya mbere cyanaririmbyemo aba bahanzi twavuze, ryakinnyemo umukino ugaragaza ko abantu bakwiriye guharanira kuba intwari kuko 'wanga kumenera igihugu amaraso, imbwa zikayasinda!'
Igice cya kabiri cyaganjwe n'imbyino njyarugamba gakondo. Iri torero ryamaze igihe kigera ku isaha riri gutaramira abari bitabiriye, mu mbyino zitandukanye gakondo.
Itorero Ibihame by'Imana ryakoze iki gitaramo, n'ubundi ryari ryagiteguye rigamije kumurikiramo Yvan Buravan nk'Intore nshya, ariko aza kwitaba Imana kitabaye.
Bahamagaye ababyeyi b'uyu muhanzi  babaha umwambaro wa gakondo Buravan iyaba ahari yari kwambara, yinjizwa mu banyamuryango b'Ibihame.
 Iri torero ryatangiye mu 2013.Rigamije kwigisha umuco nyarwanda kuko abaritangije ni abantu bakuriye muri uwo muco, bakoze amateka menshi cyane cyane mu kubyina ikinyarwanda.Umubyeyi wa Buravan yari yizihiweÂ
Akanyamuneza kari kose ku bitabiriyeÂ

Ruti Joel yasusurukije abari bitabiriye anaririmba indirimbo ya Buravan yise 'Ni Yesu'



Ahabereye igitaramo hari huzuyeÂ

Akanyamuneza kari kose ku bitabiriyeÂ

Itorero Ibihame ryanyuze benshiÂ



Gahima wahoze ari umugabo wa Aline Gahongayire ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo


Isheja Sandrine n'umugabo we bari baryohewe n'urwenya rwa Rusine

Ababyeyi ba Buravan bari bitabiriye iki gitaramo


Raissa uvukana na Buravan ndetse uyu akaba ari umwe mu bavandimwe uyu muhanzi yakundaga cyane yari yitabiriye igitaramoÂ

Imyambaro yitiriwe Buravan yari iri gucuruzwaÂ

Hamiss Sango ukorera Radio/Tv 10 ni umwe mu bari bitabiriyeÂ





Sandrine Isheja ni umwe mu bari bitabiriyeÂ

Mukuru wa Buravan yari yitabiriyeÂ


Andy Bumuntu ni umwe mu bahanzi bari bitabiriyeÂ

Massamba ni umwe mu bari bitabiriyeÂ

Abakuru bari bizihiweÂ
Victor Rukotana ni umwe mu byamamare byari bihariÂ
Abera bari bizihiwe gakondoÂ
Ku muryango ni uku byari bimeze...
Abakobwa bafashaga iri torero mu kugorora ijwiÂ
Ruti yarabyinnye biratindaÂ
Ababyeyi ba Buravan bahawe umwambaro yari kuzambara yinjira muri iri toreroÂ
Iri torero ryarishimiwe
AMAFOTO-Rwigema Freddy