M23 yashyizeho Umugaba Mukuru w'Ingabo Wungirije Makenga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa M23 Bertrand Bisiimwa kuri uyu wa gatanu tariki 13 Mutarama 2023 yazamuye mu ntera Col Byamungu Maheshe Bernard ku ipeti rya Brigadier General ahita agirwa Umugaba Mukuru w'Ingabo wungirije.

Brigadier General Byamungu Maheshe Bernard yungirije Gen Sultan Emmanuel Makenga Umugaba Mukuru w'ingabo za M23.

Yazamuwe mu ntera nyuma yo kuyobora bimwe mu bikorwa bya Gisirikare byatumye umutwe wa M23 wirukana Ingabo za RD Congo mu bice byo muri Teritwari ya Rutshuru, Nyiragongo na Masisi.

Brig Gen Byamungu yigeze gufungirwa muri gereza ya Gisirikare mu 2012 azira kuba umwe mu bagize umutwe wa M23, afungurwa mu 2019 amaze guhabwa imbabazi na Perezida Felix Antoine Tshisekedi.

N'ubwo Byamungu yafunguwe, yategetswe kutarenga i Kinshasa, akomeza gucungishwa ijisho ariho uburinzi bw'abasirikare benshi.

Ku wa 17 Nzeri nibwo Byamungu wari Colonel icyo gihe yaratorotse asanga abasangirangendo be ba M23 mu burasirazuba bwa Congo.

Ku wa gatanu tariki 13 Mutarama 2023 we na Colonel Mboneza Yusuf bagizwe ba Brigadier General muri M23. Aba basanzwe ari inshuti magara na Gen Sultan Emmanuel Makenga.

Itangazo ryo kuzamura mu ntera Byamungu no guhabwa inshingano nshya, risohotse nyuma y'umunsi umwe gusa, abayobozi ba M23 bahuye n'Umuhuza w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EAC mu bibazo bya Congo, ari we Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya.

Mu byo baganiriye na M23 harimo gusubira inyuma mu birindiro biri mu duce baheruka gufata, gukorana neza n'ingabo za EAC, no kureka abaturage bagasubira mu ngo zabo.

Abayoboye M23 bagaragarije Uhuru Kenyatta ko bafite ubushake bwo kubahiriza ibyavuye mu biganiro bya Luanda na Nairobi, ariko bamusaba ko yagira uruhare mu guhagarika amagambo y'urwango n'ibikorwa bikorerwa abantu kubera isura cyangwa ubwoko bwabo.

Ivomo: Umuseke



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yashyizeho-umugaba-mukuru-w-ingabo-wungirije-makenga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)