Ruti Jol yasogongeje abantu album ye nshya i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa 14 Mutarama 2023, cyateguwe n'Itorero Ibihame by'Imana.

Uyu musore ubwo yari agihamagarwa, yakirijwe urufaya rw'amashyi n'abari aho igitaramo cyabereye. Aba bateye indirimbo zitandukanye za Kinyarwanda, zirimo iya Kamaliza yise 'Naraye Ndose' n'izindi nyinshi zamenyekanye mu muco nyarwanda.

Uyu muhanzi ku rubyiniro yaserukanye n'abasore bamufashaga, bamucurangira guitar n'ibindi bicurangisho birimo n'ibya gakondo.

Yinjiye ku rubyiniro asuhuza abari bitabiriye igitaramo, arangije yanzika n'indirimbo zirimo iyo yise 'Cyane'. Yahise ashimira abakunze album ye ya mbere aheruka kumurikira abanyarwanda.

Ati 'Ndabashimiye mwe mwakunze umuzingo wanjye wa mbere nise 'Musomandera'.' Yahise aririmba indirimbo ziriho kuri iyi album, zirimo 'Rwagasabo' na 'Cunda'.

Yageze ku ndirimbo yitwa 'Nyambo', abwira abari mu gitaramo ko yanditswe na Buravan uheruka kwitaba Imana. Arangije arababwira ati 'Muyumve namwe!'

Yahise akomereza ku ndirimbo yise 'Amaliza'.

Arangije ahita avuga ko uretse kuba Buravan yarasize amufashije kwandika album ye, yanamusigiye umurage wo gukunda Imana. Ati 'Murakabyara muraberewe gusa nta kindi navuga. Aka gahungu [Buravan] nahoze mbabwira kamfashije gukora album yanjye. Yansigiye byinshi birimo n'Imana. Nanjye reka nyibaririmbire uko yayiririmbye.''

Uyu muhanzi yahise yanzika n'indirimbo ya Buravan yise ''Ni Yesu'' ndetse aba ari nayo asorezaho.  Ruti yaserutse yambaye umushanana w'umweru ndetse n'inkweto z'umweru.

Album 'Musomandera' Ruti yasogongeje abakunzi be, yagiye hanze ku itariki 10 Mutarama uyu mwaka. Yayitiriye izina ry'umubyeyi we Musomandera, akaba ari izina ryitiriwe nanone uwahoze ari Umugabekazi w'u Rwanda Kanjogera.

Ni album iriho indirimbo icumi yakoze mu njyana ya gakondo gusa, ndetse akaba ari we wenyine uri kuri iyi album. Yayikozeho mu gihe cy'imyaka ibiri.

Iyi album ishingiye ku rukundo rw'umubyeyi n'umwana, umugabo n'umugore ndetse n'urukundo rw'umuturage ku gihugu, asobanura nk'urukundo rutagira icyasha ari byo yise Rukundorwera. Iri rikaba ari ijambo akoresha cyane muri iyi album.

Iyi album 'Musomandera' ni iya kabiri yashyize  hanze, nyuma y'iyo yitiriye izina rye 'Rumata' muri 2021.

Ruti ni umwe mu bakomoka kuri Sentore Athanase, akaba mubyara wa Sentore Jules uri mu bahanzi bafite izina rikomeye bakora injyana gakondo.

Ruti yatangiye umuziki mu 2013 abarizwa muri Gakondo Group, kugeza ubwo yatangiraga kuririmba wenyine.

Mu bahanzi afatiraho icyitegererezo harimo Massamba Intore wamubaye hafi kuva kera, Muyango, Sentore Athanase, Rujindiri, Kayirebwa, Jules Sentore n'abandi.

Ruti ubusanzwe witwa Rumata Joël, mu 2017 nibwo yagiye muri studio akorana indirimbo na King Bayo witabye Imana ndetse na Jules Sentore, bise 'Diarabi'.

Indirimbo zazamuye izina rye zirimo 'Ndaryohewe' yahuriyemo n'abandi bahanzi, ndetse na 'Diarabi'. Hari kandi  'La Vie est Belle', 'Rumuri rw'Itabaza', 'Rusaro' , 'Igikobwa' , 'Rasana' ,  'Rumata' , 'Cyane' n'izindi nyinshi.

Ruti Joel asigaye afashwa na Agura Group LTD, ifasha abahanzi ubu ikaba ikorana na we gusa. 

Ruti ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka nezaRuti yaserukanye n'umusore wamucurangiraga Ruti yaririmbye ibihangano bye biri kuri album ye nshya Ahabereye igitaramo hari hakubise huzuye Ibyishimo byari byose ku bitabiriye 

AMAFOTO-Rwigema Freddy



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124891/ruti-joel-yasogongeje-abantu-album-ye-nshya-iriho-indirimbo-yanditswe-na-buravan-anamuvuga-124891.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)