Luvumvu yasubije abibaza niba azemererwa gukinira Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu Hertier Luvumvu yasubije abibaza niba azemererwa gukinira Rayon Sports kandi atujuje ibisabwa avuga ko nta makuru azi kuri ibyo.

Mu kiganiro n'abanyamakuru nyuma y'umukino wa gicuti Rayon Sports yatsinzemo Heroes FC ibitego 4-1,Luvumbu yavuze ko ingingo zimubuza gukinira iyi kipe yamugaruye ntazo azi.

Yagize ati "Njyewe ntabyo nzi.N'ukubaza ubuyobozi.Njyewe nta kintu na kimwe nzi."

Uyu mukinnyi yabajijwe ku cyatumye agaruka muri Rayon Sports,asubiza ati " Mbere na mbere aha ni mu rugo.Numva meze neza iyo ndi hano.Ikindi narebye imikino y'ikipe mfite urubuga rwayo mbona imeze neza."

Yavuze ko iby'uko yari amaze igihe kinini adakina ari ibinyoma.Ati "Nakinnye imikino mike muri DCMP I Kinshasa ariko nyuma naje guhitamo kuza hano no kurangiza igice cya kabiri cya shampiyona hano.

Nkina muri DCMP nta masezerano twari dufitanye,niyo mpamvu bampamgaye mpitamo kuza hano."

Héritier Luvumbu uheruka kongera gusinyira Rayon Sports, akomeje kuvugisha benshi nyuma y'uko kuri ubu afite imyaka 30 mu gihe hari itegeko rivuga ko umukinnyi uyirengeje atemerewe gusinya mu ikipe yo muri Shampiyona y'u Rwanda.

Amakuru avuga ko Luvumbu yavutse tariki ya 23 Nyakanga 1992 ku byangombwa bigaragara. Uyu mukinnyi ariko ntabwo yaba arengeje imyaka 30 kuko imyaka 31 izuzura muri Nyakanga.

Itegeko rya Ferwafa rivuga ko umunyamahanga winjira mu gihugu urengeje imyaka 30 y'amavuko agomba kuba nibura yarakiniye ikipe y'igihugu cye mu gihe cy'imyaka itatu ishize, nk'uko byemejwe n'Umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa, mu kiganiro yagiranye na IGIHE.

Ati 'Umukinnyi wemewe ntabwo agomba kuba arengeje imyaka 30. Iyo arengeje iyo myaka tumusaba ibimenyetso by'uko agomba kuba agaragaza ko yakiniye ikipe y'igihugu mu myaka itatu itambutse.'

Karangwa yongeyeho ko ikibazo cya Luvumbu bataracyakira kuko uyu mukinnyi atari yandikishwa ngo Ferwafa imenye ibyo yujuje n'ibyo atujuje kugira ngo yemererwe gukina mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Ku rundi ruhande,Umuvugizi wa Rayon Sports abinyujije kuri Twitter yagize ati "Luvumbu Hertier Nzinga afite ibyangombwa byose bimwemerera gukina #RPL aba
@rayon_sportsNtimuhangayike ubuyobozi bwamuguze bwashishoje muri byose."

Mu yandi makuru,Umutoza Haringingo Françis wa Rayon Sports avuze ko nta mikino ya nyuma yahawe agomba gutsinda cyangwa akirukanwa, ashimangira ko imikino yo kwishyura nayo azayitoza.

Rayon Sports kandi yasezereye Mindeke Jean-Pierre Fukiani, rutahizamu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wari umaze iminsi mu igeragezwa nyuma yo gusanga nta gishya yaha ikipe.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/luvumvu-yasubije-abibaza-niba-azemererwa-gukinira-rayon-sports

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)