M23 yasabye Kenyatta ikintu gikomeye mu biganiro bagiranye I Nairobi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya,Umuhuza mu bibazo by'umutekano muke muri RDC, yagiranye ibiganiro n'abayobozi b'Umutwe wa M23,kuri uyu wa 12 Mutarabana 2023.

Ibi biganiro byabereye I Nairobi muri Kenya,byagarutse ku bikorwa byo kubahiriza imyanzuro yafashwe n'abakuru b'ibihugu byo mu karere igamije gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo.

Abayobozi ba M23 barimo Bertrand Bisiimwa bahuye na Kenyatta mu biganiro bigamije kwerekana ubushake bw'uyu mutwe bwo gushyira intwaro hasi, ikibazo cyawo kigakemuka binyuze mu biganiro.

Itangazo ryashyizwe hanze n'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, abayobozi ba M23 bemeye gukomeza kubaha no gukorana n'Ingabo za EAC zishinzwe gutabara aho rukomeye zoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC.

Izi ngabo ni zo zisigaye zigenzura uduce tumwe na tumwe M23 yavuyemo turimo Kibumba n'utundi nk'uko byemejwe n'Inama y'Abakuru b'Ibihugu yabereye i Luanda muri Angola ndetse n'iy'Abagaba b'Ingabo zo mu Karere yabereye i Bujumbura ku wa 8 Ugushyingo 2022.

Abayobozi ba M23 basabye Uhuru Kenyatta kugira uruhare mu bikorwa bigamije guharanira ko amahoro aboneka muri Congo kandi 'uburenganzira bw'abenegihugu bukubahwa' kandi 'imitwe yose yitwaje intwaro yaba ikomoka imbere mu gihugu n'iyo hanze yacyo irwanira mu Burasirazuba bwa RDC igashyira intwaro hasi', kandi igahagarika 'kugaba ibitero kuri M23 ahubwo igisubizo cy'amakimbirane kigashakirwa mu biganiro by'amahoro'.

Muri iyi nama kandi hagarutswe ku bibazo by'umutekano muke muri RDC byatumye abaturage benshi bo mu Burasirazuba bw'igihugu bahunga.

Ibiganiro bya Nairobi bihuriza hamwe imitwe yitwaje intwaro muri RDC bizongera kuba mu mpera za Gashyantare. Byitezwe ko bizafata imyanzuro ishingiye ku ntambwe imaze guterwa.

Abayobozi ba M23 basabye ko imvugo z'urwango zikomeje kubibwa muri Congo zahagarara, umuhuza Uhuru Kenyatta, yemeranya nabo ko iki kibazo gikwiriye gushakirwa igisubizo.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenyatta-yaganiriye-n-abayobozi-ba-m23-yakiriye-i-nairobi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)