Kenya: Umurambo wumunyamideli wavuganiraga a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi y'Igihugu muri  Kenya yatangaje ko umunyakenya  Edwin Chiloba, umunyamideli wamenyekanye kubera guharanira uburenganzira bw'abantu bakundana bahuje ibitsina (LGBTIQ+), umurambo we watoraguwe aho  wajugunywe uri mu isanduku bahambamo abapfuye.

Polisi y'icyo Gihugu yatangaje ko amakuru y'urupfu rwa Edwin yatanzwe n'abamotari, babonye imodoka yajugunye umurambo hafi y'umuhanda. Ababonye iyo modoka yajugunye umurambo wa Eduin Chiloba, bavuga ko yari yahishe ibirango byayo.

Umurambo wa Eduin Chiloba watoraguwe kuwa Kabiri tariki ya 3 Mutarama 2022, mu nkengero z'umujyi wa Eldoret mu gace ka Uasin Gishu aho yari asanzwe akorera akazi ka buri munsi nk'umunyamideli, nk'uko umuryango wigenga uharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu muri Kenya wabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Mutarama 2022.. 

Kenya Human Rights Commission, umuryango  wigenga uharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu mu butumwa wanditse kuri twitter, bavugaga ko Eduin yishwe urupfu rw'agashinyaguro ndetse uwo Muryango wemeza ko ubwicanyi bwibasira abakundana bahuje ibitsina buteye impungenge.

Onyango, umuvugizi wa Polisi ntiyashatse kuvuga ku rupfu rw'uyu mugabo, wari wariyemeje guharanira uburenganzira bw'abakundana bahuje ibitsina.


Inkomoko: Reuters





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124602/kenya-umurambo-wumunyamideli-wavuganiraga-abakundana-bahuje-ibitsina-watoraguwe-uri-mu-isa-124602.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)