Kardinali George Pell ati: Papa Francis ni 'akaga' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

George Pell, umukardinali utavugwaho rumwe uherutse gupfa, yasize asohoye urwandiko rutagira izina rya nyirarwo anegura ubuyobozi bwa Papa, aho yavugaga ko ari 'akaga', nk'uko bivugwa n'umunyamakuru warusohoye.

Uyu mukaridinali w'umunya-Australia wapfuye ku wa kabiri afite imyaka 81, yabaye umwe mu bafasha ba Papa Francis/François bo hejuru mbere yo kwegra kugira ngo ahangane n'ibirego by'ihohotera rishingiye ku gitsina yashinjwaga ko yakoreye abana.

Uru rwandiko rwasohorewe ku rubuga rwa Interineti rwa Vaticani mu mwaka ushize ruriko izina ritari ryo.

Rushyira ahabona ibyo nyiri ukurwandika yita ko ari ibyo papa uriho yananiwe gukora hamwe n'urutonde rw'ibyagenderwaho mu gutora uzamusimbura.

Muri uru rwandiko rutagira nyirarwo, nyiri kurwandika yavuze ko 'Kristu arimo kwigizwa kure' ya kiliziya kuri Papa Francis kandi ko icyubahiro cya politike cya Vaticani cyagabanutse kugera 'ku rugero rwo hasi' ku buyobozi bwe.

Uru rwandiko rugira ruti: "Abakunze gutanga ibyiyumviro byabo ahantu hose, ku bintu bitandukanye…baremeza ko ubuyobozi bw'uyu mupapa ari ibyago mu buryo bwinshi cyangwa hafi ya bwose; ni akaga'.

Rumushinja ko yinumiye ku bibazo bijyanye n'imyitwaire iboneye â€" nko ku bijyanye n'uburenganzira bwa muntu muri Hong Kong n'Ubushinwa hamwe n'igitero cy'Uburusiya kuri Ukraine.

Uru rwandiko rugira ruti: "Ibikorwa nyamukuru ku mupapa mushya bizaba gusubiza ibintu mu nzira nziza, kugarura umuco mu kwemera no mu myitwarire iboneye, kugarura iyubahirizwa ry'amategeko no kwemeza ko ikintu cya mbere cyo gufatiraho mu kugena abepiskopi ari ukwemera kugendera ku mico y'abatumwa'.

Umunyamakuru w'umutaliyani, ari na we wasohoye uru rwandiko bwa mbere, yabwiye Reuters ejo ku wa kane ko Kardinali Pell yari 'yashatse ko ndusohora'.

Padiri Joseph Hamilton, umunyamabanga wa Kardinali Pell, yanze kugira icyo atangaza mu binyamakuru bitari bike byamushatse, akavuga ko ikimuraje 'ishinga gusumbya ibindi ari icyunamo'. Umuvugizi wa Vaticani na we yanze kugira icyo atangaza.

Ejo ku wa gatandatu nibwo Papa Francis azasezera bwa nyuma Kardinali Pell mu misa yo gusabira abapfuye, nk'uko bisanzwe bigenda kuba kardinali.

Mu ntangiriro z'iki cyumweru, ikinyamakuru The Spectator cyasohoye inkuru kivuga ko yanditswe na Pell mbere y'uko apfa.

Muri iyo nkuru, Kardinali Pell yavugaga ko ibiganiro Papa yagiranye n'abalayiki (laïcs) ku bibazo by'ingutu, nko ku byerekeye inyigisho za kiliziya ku bijyanye n'ubuzima mpuzabitsina hamwe n'uruhara rw'abagore, nk' 'indoto z'ubumara'.

Kardinali Pell yagizwe Minisitiri w'ubukungu na Papa Francis mu 2014, kandi akaba yafatwaga nk'umutegetsi wa gatatu i Vaticani.

Ariko uyu mutegetsi wa kiliziya yavuye muri uwo mwanya mu 2017 ahita asubira muri Australia kugira ngo yitabe inkiko ku byaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina yashinjwaga ko yakoreye abana.

Yaje gufungwa ariko nyuma aza kugirwa umwere.Niwe mutegetsi wa Kiliziya gatorika wenyine wafungiwe ibyaha nk'ibyo.

BBC



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/iyobokamana/article/kardinali-george-pell-ati-papa-francis-ni-akaga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)