Imodoka yo muri Congo yishe umunyarwanda, Umushoferi n'abo yaratwaye baracika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umushoferi n'abari muri iyo modoka bayivuyemo bariruka.

Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Nyakarenzo, mu kagari ka Karangiro mu mudugudu wa Kabayego.

Ku isaha ya saa munani n'iminota 40 nibwo iyo modoka ifite purake CGO 9428AC22 yatobotse ipine ita umuhanda igonga umugabo witwa Niyonzima Emmanuel w'imyaka 35 y'amavuko wari utuye mu murenge Gashonga, mu kagari ka Buhokoro mu mudugudu wa Gahinga ahita apfa.

Ntwawizera Jean Pierre Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakarenzo yemeje iby'iyi mpanuka, ndetse yihanganisha abaturage.

Yagize ati 'Yari ifite umuvuduko mwinshi ipine iratoboka, imodoka irenga umuhanda igonga udupoto two ku muhanda tw'utugarurarumuri n'umungabo witwa Niyonzima Emmanuel ahita apfa.'

Uyu muyobozi yavuze ko umushoferi n'abagenzi bane bari mu modoka bayivuyemo bariruka, hafatwamo abagenzi babiri.

Ati 'Abandi kugeza ubu baracyashakishwa, umurambo uri mu bitaro bya Gihundwe. Twihanganishije abaturage, tunabasaba kwirinda guhagarara ku muhanda kuko impanuka itera itateguje'.

Amakuru ava mu baturage baturiye uyu muhanda avuga ko imodoka zituruka muri Congo zikunze kuhakoresha umuvuduko mwinshi zisiganwa no kugira ngo mu mupaka batazifungiraho.

Ivomo:Umuseke



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Imodoka-yo-muri-Congo-yishe-umunyarwanda-Umushoferi-n-abo-yaratwaye-baracika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)