Ibyo muri Libya byanze bituma yongera amasezerano muri Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro Nsabimana Aimable yongereye amasezerano muri Kiyovu Sports nyuma y'uko kwerekeza muri Libya mu ikipe ya Al Naser SC mu cyiciro cya mbere byanze.

Nsabimana Aimable mu Kwakira 2022 yari yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y'amezi 3. Mu gihe amasezerano ye yaganaga ku musozo, yaje kumvikana na Al Naser ikina mu cyiciro cya mbere muri Libya aho ubu iri ku mwanya wa mbere.

Uyu mukinnyi yagombaga kwerekeza muri Libya mu ntangiriro z'uku kwezi ariko akaba yari yabwiye ISIMBI ko hari ibitararangira ndetse ko ashobora ko kuterekezayo akigumira muri Kiyovu Sports.

Inkuru yaje kuba impamo aho uyu mukinnyi ukina mu mutima w'ubwugarizi yamaze kongera amasezerano y'imyaka 2 mu ikipe ya Kiyovu Sports.

Nsabimana Aimable yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Marines, APR FC na Police FC, yanakinnye kandi mu Buhinde.

🚨 CONTRACT EXTENDED 🚨

Nsabimana Amaible yongereye amasezerano yigihe cyimyaka 2.

WELCOME BACK 💪#KiyovuSports💚🤍 #MerciKiyovu pic.twitter.com/i6FGOp2Jbg

â€" Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) January 19, 2023



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyo-muri-libya-byanze-bituma-yongera-amasezera-amasezerano-muri-kiyovu-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)