Mu mategeko ni ingaragu! Akajagari mu rushako... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uretse kumenyekana muri sinema nyarwanda nk'umwe mu bakinnyi b'abanyempano, yanamenyekanye cyane mu guhinduranya abagabo nk'uhindura imyambaro.

Cyane ko, uretse iby'urukundo rwe n'umunyamakuru Mustafa Kiddo banabyaranye umwana w'umuhungu w'imfura ye ariko bakundanye ataramenyekana cyane, nyuma yakunze kumvikana mu nkuru z'urukundo rutakunze kuramba na gato.

Ni umukobwa w'inzobe, uteye neza, useka amasaro agaseseka, w'ishinya y'umukara udashidikanywaho uburanga ariko igitera gutandukana kwe n'abasore ubutitsa nicyo cyakunze kwibazwaho cyane.

Inkuru ze zijyanye n'inkundo zijya kwamamara mu itangazamakuru, bijya gutangira tariki 28 Kanama 2020, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amafoto ya Bijoux n'umusore witwa Abijuru Benjamin [King Bent] yamwambitse impeta ya fiançailles.

Icyo gihe kuri Bijoux byari umunezero udasanzwe ndetse yasutse amarangamutima ye yose, agaragaza ko Imana imushubije akaba agiye kwibonera umugabo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bijoux icyo gihe yagize ati "Uru rukundo ni inzozi, uri inzozi, igisubizo cy'amasengesho yanjye, uri ikimenyetso cy'ubwiza bw'Imana kuri njye. Nzarinda iyi mpano by'iteka. Nta wundi tuzamarana igihe cy'ubuzima nsigaje kuri iyi Si. Uri igice cy'ubuzima bwanjye, nshuti yanjye magara niteguye kubana nawe.'

Bijoux mu mukino wo guhinduranya abakunzi!

Nyuma y'amezi atatu yambitswe impeta ya fiançailles, Bijoux yagarutse mu itangazamakuru avuga ko yatandukanye n'umukunzi we agahita abona undi.

Icyo gihe mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Isimbi Tv, yavuze ko nyuma y'amezi 3 gusa yambitswe impeta y'urukundo yahise atandukana na Abijuru Benjamin wari umukunzi we ndetse agahita abona undi.

Icyo gihe yagize ati 'Abanyarwanda icyo nababwiye ni uko mfite fiancé, wenda ashobora kuba yarahindutse. Nari naranze kubitangaza kuko hari ibintu biba atari ngombwa.'

Yanze kuvuga icyatumye atandukana na Abijuru wari usanzwe atazwi cyane mu itangazamakuru gusa avuga ko nk'abantu batari kubura icyo bapfa, ndetse bahisemo guhagarika urukundo rwabo uyu mukobwa akamusubiza impeta.

Ati ''Twaratandukanye. Ntabwo ari ngombwa ngo nze ngo mvuge ibi gusa ntabwo ari byiza, ntabwo twumvikanye […] Hari igihe umuntu aba ari mwiza ku isura ariko wenda ibyo ashaka cyangwa imiterere y'iwe atari byo wowe ushaka cyangwa se ntimunahuze.''

Uyu mukobwa yavugaga ko yari yafashe umwanzuro wo kwerekana umukunzi we kuko yari afite gahunda yo kubaka, ariko bikaba bitaragenze neza.

Muri icyo kiganiro ni naho yahise atangaza ko yishumbushije undi musore. Ati 'Njye mfite fiancé, mfite umuntu nkunda, ubu hari abantu bari buvuge ngo utandukanye n'uriya uhise ushaka undi? Hari ikintu cyitwa kudaheranwa n'agahinda. Twaratandukanye kandi nta n'ikibazo dufitanye.'

Batandukana na Abijuru, Bijoux yahisemo gusiba amafoto ye yose bari kumwe yari yarashyize ku rukuta rwe rwa Instagram. Icyo gihe yavugaga ko yahisemo kujya mu itangazamakuru kuvuga ko batandukanye, kubera ko yari amaze iminsi abibazwa.

Uyu musore wakundanaga na Bijoux ntabwo yashakaga kumutangaza na gato.

Muri Nyakanga byatangiye guhwihwiswa ko Bijoux yaba ari mu rukundo n'umuhanzi Lionel Sentore.

Muri Kanama urukundo rwaramutamaje maze yivamo. Icyo gihe mu magambo yanditse agaragariza amarangamutima Sentore, yamutatse bitarabaho.

Ati ''Gukunda ntacyo bimaze, igifite umumaro ni ugukundwa. Ariko ikiruta byose ni ugukunda ukanakundwa. Ndagukunda Lionel Sentore.'

Urukundo rw'aba bombi rwakomeje gusagamba kugeze aho uyu muhanzi mu Ukuboza amwambika impeta y'urukundo, amusaba ko yazamubera umugore undi atazuyaje arabyemera.

Bose bahuye ari indushyi mu rukundo…

Bijoux na Lionel Sentore usanzwe aba i Burayi bose bahuye bamaze gutandukana n'abakunzi babo ndetse uyu mukobwa yari yarasubije impeta ya fiançailles, mu gihe uyu muhanzi nawe yari yarayisubijwe na Mahoro Anesie.

Amakuru yavugaga ko uyu musore yatandukanye n'uwari umukunzi we, wari wamusubije impeta yari yaramwambitse.

Mahoro wari wambitswe impeta na Lionel Sentore yamenyekanye ubwo yiyamamarizaga muri Miss Rwanda 2014.

Lionel Sentore uzwi mu muziki gakondo yari yambikiye impeta uyu wari umukunzi we mu Bubiligi muri Gashyantare 2020, nyuma baza gutandukana.

Bijoux na Lionel Sentore basezeranye imbere y'Imana badakoze umurenge, ibya Visa biragorana!

Lionel Sentore na Bijoux bakoze ibirori byo gusezerana imbere y'Imana tariki 8 Mutarama 2022.

Hari habayeho ibindi birori byabanjirijwe no gusaba no gukwa, mu muhango wabereye kuri Golden Garden ku i Rebero. Gusezerana imbere y'Imana byabereye mu Itorero Anglican Paruwasi ya Remera. Basezeranijwe na Rev Dr Antoine Rutayisire.

N'ubwo habayeho ibindi birori byose, InyaRwanda yahawe amakuru ko aba bombi batigeze basezerana imbere y'amategeko.

Uwaduhaye amakuru ati ''Nta murenge bigeze bakora. Ntabwo basezeranye imbere y'amategeko.''

Amakuru avuga ko kudasezerana mu murenge aribyo byatumye aba bombi bashwana ndetse Sentore wizezaga uyu mukobwa ko bishobora kuzakorwa nyuma, birangira ashwanye nawe ndetse bose inzu babanagamo i Kigali bayivamo umwe ajya i Burayi undi asubira iwabo.

Nyuma umubano w'aba bombi warahwekereye, ndetse inzozi zo kujya kubana i Burayi kuri Bijoux zirangirira aho.

Bijoux mu buzima bushya

Nyuma yo gutandukana na Lionel Sentore, Bijoux yahise akundana n'undi musore bari kumwe ubu. Ndetse, inshuti ze zizi isura cyangwa amazina y'uyu musore ni mbarwa cyane ko ubuzima bw'uyu mukobwa ngo atacyifuza ko bujya mu itangazamakuru.

Bikekwa ko kandi uyu musore usigaye ukundana ubu na Bijoux kuva muri Werurwe umwaka ushize, bishoboka ko ari nawe babyaranye umwana uyu mugore aheruka kwibaruka.

Bijoux aherutse kwibaruka ubuheta bwe, akaba umwana w'umuhungu yabyaye muri iki cyumweru. Kuri ubu bivuze ko Bijoux yakongera gushaka undi mugabo, cyane ko mu mategeko akiri ingaragu.

Abijuru Benjamin yambitse impeta Bijoux nyuma y'amezi atatu arayimusubiza.

Bijoux ubwo yakorerwaga ibirori byo gusezera ku bukumi agiye kurushinga na Lionel Sentore.


Akanyamuneza kari kose mu maso.

Lionel Sentore na Bijoux mu bihe byabo by'urukundo.

Sentore yari aziko agiye guhozwa amarira yatewe na Mahoro Anesie yambitse impeta akayimusubiza none byarangiye atandukanye na Bijoux batamaranye kabiri.

Sentore ubwo yambikaga impeta umukunzi we.



Bijoux yambitswe impeta na Lionel Sentore ku munsi we w'amavuko.

Lionel Sentore na Bijoux ku munsi w'ubukwe bwabo bari baberewe.




Abasore n'inkumi bari babukereye mu bukwe bwa Bijoux na Lionel.


Basezeranye imbere y'Imana gusa.


Bijoux na Lionel Sentore bari mu rusengero ku munsi w'ubukwe bwabo

REBA BIJOUX UBWO YATANGAZAGA KO YATANDUKANYE NA ABIJURU BENJAMIN

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125077/mu-mategeko-ni-ingaragu-akajagari-mu-rushako-rwa-bijoux-na-lionel-sentore-125077.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)