Francis Zahabu yinjiye mu bakinnyi ba filime... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru tariki 29 Mutarama 2023, ni bwo Bahavu yatangaje ko mu bakinnyi b'iyi filime ye yamaze kongeramo Francis Zahabu uzwi cyane muri iki gihe binyuze muri filime 'City Maid' itambuka kuri Televiziyo y'u Rwanda, aho ari mu bakinnyi b'imena.

Uyu mugabo ariko arazwi cyane kuva kuri filime zirimo 'Ikigeragezo cy'ubuzima', 'Inzozi' n'izindi zitandukanye zakomeje izina rye.

Muri iki gihe yinjiye mu gakiza. Kandi binyuze muri 'Francis Zahabu Fashions' yahanze kandi amurika imyambaro yanyuze benshi.

Bahavu Usanase Jannet yabwiye InyaRwanda ko mu minsi ishize bakoze igikorwa cyo guhitamo umukinnyi mushya uzakina muri iyi filime, basanga Francis Zahabu ari we wujuje ibisabwa.

Yavuze ati 'Twakoze (mu minsi ishize) igikorwa cyo guhitamo umukinnyi dusanga umwanya (wo gukina) dufite ni we wawushobora uko twifuza.'

Bahavu yavuze ko bahisemo Francis Zahabu kubera ari umukinyi mwiza, kandi bamwitezeho umusanzu we mu kuzamura igikundiro cy'iyi filime.

Ati 'Ni umukinnyi mwiza azi gukina. Azafatanya n'abandi basanzwe bakinamo mu kuzamura umubare w'abasanzwe bakurikirana filime.'

Bahavu akomeza avuga ko bimwe mu bice, Francis azagaragaramo byamaze gufatwa. Kandi, mu minsi iri imbere bizatangira gutambutswa.

Avuga ko iyi filime igiye gutangira kugaragara kuri Application bakoze bise 'ABA TV' aho kuba kuri shene ya Youtube nk'uko byari bisanzwe.

Avuga ati 'Vuba turasohora episode yakinnyemo abakunzi be bazagenda bamenya byinshi kuri 'character' (ku mwanya akinamo) ye uko bazagenda bakurikira buri episode ya filime 'Impanga' izigiye gusohoka zose bazazirebera kuri Application ya 'ABA TV'.'

Kuba iyi filime igiye gushyirwa kuri Application 'ABA TV' byakiriwe mu buryo butandukanye n'abakunzi bayo, harimo abasaba ko amafaranga yo kuyireba yashyirwa ku giciro cyo hasi kugira ngo buri wese azabashe gukomeza kuyikurikirana.

Iyi 'Application' kandi izajya inashyirwaho indirimbo z'abahanzi nka Album n'ibindi.

Filime 'Impanga' isanzwe ikinamo abakinnyi ba filime nka Bahavu Janet [Usanase]; Ingabire Davy Carmel [James], Nteziryayo Cyprien [Martin], Irakoze Billy Jacks [Rwema], Uwase Rehema [Tracy], Urwibutso Pertinah [Lydia], Byukusenge Adeline [Noella], Kampire Sarah [Micky], Byiringiro Ricky Ozil [Chris] na Rukundo Paru [Samu].

Ni mu gihe iyi filime yandikwa na Bahavu Janet Usanase igatunganywa na BahAfrica Entertainment Ltd, amashusho agafatwa kandi akayoborwa na Fleury Legend.


Francis Zahabu yatangiye gukina muri filime 'Impanga' aha yari kumwe na Usanase Bahavu 

Bimwe mu bice by'iyi filime Francis azagaragaramo byatangiye gufatwa amashusho 

Francis yitezweho umusanzu we mu gukomeza kuzamura igikundiro cy'iyi filime 

Fleury Legend mu ifatwa ry'amashusho y'iyi filime aganira na Francis Zahabu 

Filime 'Impanga' iratangira gushyirwa kuri Application 'ABA TV' ikuwe kuri shene ya Youtube


Ikipe ishinzwe gufata amashusho y'iyi filime banyuzamo ijisho bakareba ibyo bafashe


Application 'ABA TV' izajya inacururizwaho album z'abahanzi cyane cyane abakora indirimbo zihimbaza Imana

KANDA HANO UREBE AGACE GAHERUKA KA FILIME 'IMPANGA'

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125489/francis-zahabu-yinjiye-mu-bakinnyi-ba-filime-impanga-igiye-gushyirwa-kuri-application-125489.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)