EPL: Arsenal yahirikiye Manchester United mun... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru saa kumi n'ebyiri n'igice, ikipe ya Arsenal yakiriye Manchester United ku kibuga cyayo cya Emirates. Ni umukino wari utegerejwe na benshi, kubera ukuntu aya makipe yari amaze iminsi yitwara nta n'imwe igipfa gutsindwa. Uyu mukino warangiye Arsenal itsinze ibitego 3-2 bya Manchester United.

Abakinnyi 11 umutoza wa Arsenal yabanje mu kibuga: Ramsdale, White, Saliba, Gabriel, Zinchenko, Odegaard, Partey, Xhaka, Saka, Nketiah na Martinelli.

Manchester United niyo yatangije umupira ariko umunota 1 gusa wari uhagije ngo Arsenal ibe ibonye koroneri 2, n'ubwo batazibyaje umusaruro ngo batsinde igitego hakiri kare.

Abakinnyi 11 Erik Ten Hag wa Manchester United yabanje mu kibuga: De Gea, Wan-Bissaka, Varane, Martinez, Shaw, McTominay, Eriksen, Fernandes, Antony, Rashford na Weghorst. 


Arsenal mbere yo gutangira umukino irabanza igasenga

Ku munota wa 6 Bruno Fernandes yabonye uburyo bw'igitego asigaranye n'umuzamu ariko gutsinda biranga, ahubwo ajya kuburana penariti ariko umusifuzi arabihakana.

Ikipe ya Arsenal niyo yakomeje kubona uburyo bwo kugera mu rubuga rw'amahina rwa Manchester United inshuro nyinshi, ariko bageragamo bagahuzagurika ntibabashe kuba batsinda igitego.

Manchester United yakosoye Arsenal ku munota wa 17 ku mupira Rashford yabonye acenga Thomas Partey, maze arekura ishoti riremereye ari inyuma y'urubuga rw'amahina umuzamu wa Arsenal ayoberwa uko byagenze, igitego cya 1 cya MNU kiba kiranyoye.


Ubwo Rashford yarekuraga umuzinga w'ishoti hakavamo igitego cya 1

Nyuma yo gutsindwa igitego Arsenal yatangiye kurira umusozi wo gushaka igitego cyo kwishyura, ndetse ikanabona koroneri nyinshi. Ku munota wa 23 Xhaka yateretse umupira ku mutwe wa Nketiah nawe atereka mu izamu, igitego cya Arsenal cyo kwishyura kiba kirabonetse.

Igice cya mbere kigiye kurangira Thomas Partey yarase igitego kidahushwa ari wenyine, nta wundi mukinnyi wa Manchester United umwegereye kandi yarebaga izamu, ariko umupira awuburira mu birenge. Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya igitego 1-1.


Igitego Nketiah yatsinze yasimbutse cyane

Arsenal yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka mu kibuga, ikuramo BenWhite utari witwaye neza imusimbuza Takehiro Tomiyasu. Nk'uko yabikoraga mu gice cya mbere n'ubundi Arsenal yakomeje gukina neza ishushanya, ndetse inagera imbere y'izamu rya Manchester United.

Ku munota wa 53 Bukayo Saka yarekuye ishoti ryaka umuriro, maze De Gea ageregeza kuwukoraho ariko biranga, Arsenal iba ibonye igitego cya 2 . Manchester United nayo yabonye igitego cya 2 cyo kwishyura ku munota 59 gitsinzwe na Martinez, ku ikosa ryari rivuye kuri Ramsdale wananiwe gufata umupira neza. 


Ku munota wa 69 Bukayo Saka yongeye kugerageza kurekura ishoti riremereye ari inyuma y'urubuga rw'amahina, ariko umupira bawushyira muri koroneri. Ikipe ya Arsenal yakomeje gukina yaciriye umurongo ntarengwa Manchester United ariko gutsinda biranga, ku munota wa 83 Nketiah yashoboraga gutsinda igitego ari imbere y'izamu wenyine ariko De Gea aratabara. Arsenal yabonye igitego cya 3 gitsinzwe na Nketiah ku mupira yari ahawe na Martin Odegaard ku munota wa 90. 

Umukino warangiye Arsenal itsinze ibitego 3-2 by'ikipe ya Manchester United. Kugeza ubu Arsenal iyoboye urutonde rwa Shampiyona n'amanota 50, naho Manchester United yo iri ku mwanya wa 4 n'amanota 39.






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125182/epl-arsenal-yahirikiye-manchester-united-munsi-yumukingo-125182.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)