Jules Sentore yacyebuye abifotoreza ku mva z... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urupfu ni icyita rusange ku buzima bwa muntu! Buri wese agira igihe cye- Abemera Imana bo bavuga ko hari ubundi buzima nyuma y'ubu (Aheza mu Ijuru).

Urupfu rushengura imiryango, abavandimwe, inshuti n'abandi cyane ko uwo muntu muba mutazongera kubonana ukundi.

Mu rwego rwo kuzirikana uwawe witabye Imana ushobora kugira urwibutso rwihariye nk'ifoto, amashusho n'ibindi bizajya bihora bimukwibutsa. Hari igihe urukumbuzi rukurenga, ukajya gusura imva umutima ukaruhuka.

Bitewe n'isi y'ikoranabuhanga, hari abajya gusura ababo bagasangiza icyo gikorwa ababakurikira, amafoto n'amashusho biherekejwe n'amagambo y'inkomezi.

Mu butumwa yatambukije kuri konti ya Twitter mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023, Jules Sentore yasabye abajya gusura imva 'za bamwe dukunda batuvuyemo' guhindura uburyo babikoramo kugira ngo bitange ishusho yo kutishushanya.

Uyu muhanzi uri kubarizwa ku Mugabane w'i Burayi muri iki gihe, yavuze ko atekereza neza ko kwifotoreza kuwitabye Imana bitari mu muco w'Abanyarwanda.

Yavuze ati 'Ndabasaba mbinginze: Imvugo mukoresha ku mafoto mufata mwagiye gusura imva za bamwe dukunda batuvuyemo mwazihindura, kugira ngo bitugaragarize ko mwabikoze bibavuye ku mutima naho kwifotoreza kuwagiye ndumva bitari mu Muco wacu. Murakoze.'

Jules uzwi mu ndirimbo zirimo 'Agafoto' yabwiye InyaRwanda ko yanditse ubu butumwa, nyuma y'igihe cyari gishize abona abantu batandukanye basura imva mu murongo wo 'kwibonekeza'.

Ati 'Maze igihe mbibona rwose kandi benshi iyo uganiriye nabo ubona ko aricyo cyari kibajyanye, uretse ko no kumusura byari birimo. Ariko rwose ni n'uburwayi icyo bita kwibonekeza.'

Mu batanze ibitekerezo ku butumwa bwa Jules Sentore harimo Ndagijimana Emmy, wavuze ko atiyumvisha ukuntu umuntu yifotoreza ku gituro.

Ati 'Uravuga ukuri. Njye sinumva n'impamvu umuntu yifotoreza ku gituro akabipostinga (Akabishyira ku mbuga nkoranyambaga). Simba nsobanukiwe icyo ashaka kugaragaza muri sosiyete, ariko ubanza ari ubujiji bwanjye ababizi bampugure.'

Mu kumusubiza, Jules yavuze ko benshi mu bifotoreza ku gituro babikora bibonekeza. Ati 'Benshi muri bo bazabikora bashaka kwibonekeza mu gihe bakabikoze bagamije guha Icyubahiro uwatuvuyemo, kuko imihigo ye irivugira kandi izamuherekeza ibihe bidashira (Kuri Twese).'

Ukoresha izina rya PanAfrica kuri Twitter yavuze ko yemeranya n'igitekerezo cya Jules Sentore. Kuri we, asanga niba wasuye igituro utagakwiye kubishyira ku karubanda, ahubwo wakabigize ibyawe.

Avuga ati 'Ni ukuri Sentore we ibyo uvuga nibyo. Niba wanasuye nyakwigendera koko ni byiza kuko mwari mubanye neza. Ariko nta 'publicity' (Kwamamaza) uri gukora ngo n'abandi bahasure bityo ubyerekane ku mbuga nkoranyambaga. Ni ukuri wanasuye igituro cye nta n'uwakamenye niba wanagiyeyo, ibyo ni wowe wakabigize ibyawe.'

Uyu muhanzi agiye kumara igihe mu Burayi aho yajyanywe no kwagura umuziki we, kandi afite icyizere cy'uko uzagera ku rwego Mpuzamahanga.

Ati 'Nagiye mu bijyanye n'umuziki wanjye ariko cyane cyane wa Gakondo, hari ikindi cyiciro nifuza ko ugeraho kandi mbona ko mu gihe runaka nzabigeraho.'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125152/jules-sentore-yacyebuye-abifotoreza-ku-mva-zabitabye-imana-nimvugo-bakoresha-125152.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)