Bayovu mwe nibikemuka muzambona ndahari - Serumogo wabijije icyuya Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kapiteni wungirije wa Kiyovu Sports, Serumogo Ali ntari mu bakinnyi iyi kipe iri bwifashishe ku mukino wa Gasogi United aho yahagaritse akazi kubera umwenda iyi kipe imufitiye.

Uyu musore ukina ku ruande rw'ibumoso yugarira, aherutse kunyuza ubutumwa kuri WhatsApp Status yageneye abakunzi ba Kiyovu Sports agira ati "nibikemuka muzambona."

Ibikemuka nta bindi ni amafaranga yemerewe n'iyi kipe ubwo yongeraga amasezerano y'imyaka 2 ariko akaba yarayategereje amaso agahera mu kirere.

Serumogo yamenyesheje Kiyovu Sports ko birenze tariki ya 10 Mutarama 2023 atarahabwa amafaranga atazagaruka mu kazi ndetse ko ashobora no gushaka indi kipe.

Ni ko byagenze kuko yahise ahagarika akazi ndetse ubuyobozi bugerageza kumwegera bumubwira ko azayabona n'abandi bakinnyi bahembwe ariko yanga kubikozwa we avuga ko azakigarukamo yamaze kwishyurwa.

Gusa amakuru avuga ko umukino w'umunsi wa 17 ashobora kuwukina kuko ari kimwe mu bintu bihangayikishije ubuyobozi bw'iyi kipe aho burimo gukora ibishoboka byose ngo babone amafaranga ye ndetse ko bitarenze impera z'iki cyumweru bashobora kuba bamwishyuye.

Bivugwa ko ubwo yongeraga amasezerano y'imyaka 2 yemerewe miliyoni 15 ahabwamo 4 akaba arimo yishyuza miliyoni 11.

Serumogo Ali yanze gukora akazi ka Kiyovu Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bayovu-mwe-nibikemuka-muzambona-ndahari-serumogo-wabijije-icyuya-kiyovu-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)