Batatu baheruka gusezera mu ikipe y'igihugu bashimiwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryashimiye abakinnyi batatu baheruka gusezera mu ikipe y'igihugu.

Abo bakinnyi ni Dusabimana Vincent uzwi nka Gasongo, Karera Emile Dada ndetse na Yakan Guma Lawrence.

Hari mu muhango wo gusoza shampiyona ya Volleyball yaraye yegukanywe na REG VC mu bagabo ndetse na APR WVC mu bagore.

Aba bakinnyi bagenewe certificate igaragaza ko bakiniye ikipe y'igihugu, bashimirwa umusanzu wa bo batanze igihe bakinaga ndetse banahawe imyenda y'ikipe y'igihugu yanditseho amazina ya bo na nimero bambaraga.

Dusabimana Vincent ubu ukinira APR VC wanakiniye ikipe y'igihugu imyaka 12 (2009-2021), ni we wahagarariye bagenzi kuko bo batari bahari.

Dusabimana Vincent ni we wahagarariye bagenzi muri uyu muhango



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/batatu-baheruka-gusezera-mu-ikipe-y-igihugu-bashimiwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)