APR FC yigaranzuye Kiyovu Sports ifata umwanya wa mbere,Rayon Sports na AS Kigali ziratungurwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igitego cya Niyigena Clement ku munota wa nyuma w'inyongera cyahesheje APR FC intsinzi kuri Kiyovu Sports, ihita ifata umwanya wa mbere muri shampiyona,mu gihe Rayon Sports na AS Kigali zarangaye zigatakaza amanota.

Mu mikino y'umunsi wa 17 yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Mutarama 2023,ikipe ya APR FC yigaranzuye Kiyovu Sports yari imaze imyaka 2 yarayigaruriye ibona amanota 3 yayifashije gufata umwanya wa mbere ushobora kuyihesha ikindi gikombe cya shampiyona.

Kiyovu Sports yafunguye amazamu ku munota wa mbere ku gitego cyatsinzwe na Iradukunda Jean Bertrand ku munota wa 2 w'umukino ahawe umupira mwiza na Erissa Ssekisambu.

Kiyovu yakomeje kuba mu mukino aho ku munota wa 14 w'umukino,Iradukunda Jean Bertrand yatereye ishoti rikomeye inyuma y'urubuga rw'amahina rikubita igiti cy'izamu, umupira ugarukira Riyaad Noordien wawuteye uhita ujya hanze.

Ntibyatinze ariko kuko APR FC yahise igaruka mu mukino ku munota wa 20 Bizimana Yannick atsinda igitego cyo kwishyura ku ruhande rwa APR FC nyuma y'aho Byiringiro Lague yarobye umunyezamu hanyuma uyu musore awuboneza mu rushundura.

Ku munota wa 26,Niyibizi Ramadhan yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC,nyuma y'ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina,umupira ugonga igiti cy'izamu werekeza mu nshundura.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye umukino n'ibitego 2-1 cya Kiyovu Sports.

Kiyovu Sports nk'ikipe yatsinzwe yatangije igice cya kabiri cy'umukino iri hejuru ndetse ba rutahizamu bayo bagenda babona uburyo bwinshi babupfusha ubusa.

Abarimo Iradukunda Bertrand bagerageje amahirwe y'amashoti aremereye ariko umunyezamu Ishimwe Pierre ahagarara neza mu izamu rye.

Ku munota wa 65 w'umukino, Nshimirimana Ismael yatsinze igitego cyo kwishyura cya Kiyovu Sports cyavuye ku ishoti riremereye yatereye mu rubuga rw'amahina,ukora ku mukinnyi wa APR FC awuyobya iceyerekezo ujya mu izamu.

Ku munota wa 67,Nshimirimana Ismael yahawe umupira na Erisa Ssekisambu, atera ishoti rikomeye ryaciye hirya gato y'izamu rya Ishimwe Pierre.Kiyovu Sports yari hejuru mu mukino.

Ku munota wa 74, Mugenzi Bienvenue yabuze amahirwe yabazwe nyuma y'umupira yahawe ari wenyine imbere y'izamu ariko ateye ugahura n'ikirenge cya Ishimwe Pierre wahise awufata neza.

Abakinnyi ba Kiyovu Sports bari hejuru cyane kuva ku munota wa 60 kugeza kuwa 90 ndetse babona amahirwe adasanzwe imbere y'izamu bananirwa kuyabyaza umusaruro.

Icyakora ku munota wa 79,Niyibizi Ramadhan yacenze ab'inyuma ba Kiyovu Sports barimo Nsabimana Aimable ariko ateye umupira uca hanze gato y'izamu rya Nzeyurwanda Djihad.

Nyuma y'iminota 90,Umukino wongeweho iminota itatu y'inyongera.

Iyi minota yabaye mibi kuri Kiyovu kuko kuwa nyuma Nsabimana Aimable yahawe ikarita y'umuhondo nyuma y'ikosa yakoreye kuri Ishimwe Fiston inyuma y'urubuga rw'amahina.

Iyi coup franc yavuyemo igitego cya 3 cya APR FC cyatsinzwe na Niyigena Clement kuko yatewe neza na Manishimwe Djabel umupira ugenda mu kirere usanga uyu myugariro aho yari ahagaze ahita awusunikira mu nshundura.

APR FC yatangiye imikino yo kwishyura ihagaze neza kuko imaze kuyitsinda yombi aho iheruka yatsinze Mukura VS yatsinze igitego 1-0 mbere yo kubona atatu yavuye kuri Kiyovu Sports yatsinze ibitego 3-2.

Iyi Kipe y'Ingabo izasubira mu kibuga isura Sunrise FC mu mukino uzabera kuri Stade ya Nyagatare mu Burasirazuba.

APR FC yahise ifata umwanya wa mbere. AS Kigali yari iyoboye, yaguye i Ngoma aho yatsindiwe na Rwamagana City 1-0 cya Lisombo Cédric 43.

Rayon Sports yanganyije na Mukura VS igitego 1-1 mu mukino w'Umunsi wa 17 waberaga i Huye.

Rayon Sports yagize amanota 32 ku mwanya wa gatatu, irushwa abiri na APR FC ya mbere.Izakurikizaho Kiyovu Sports,tariki 5 Gashyantare na APR FC tariki 12 Gashyantare 2023.

Rayon Sports yari yabonye igitego hakiri kare itsindiwe na Moussa Camara ku munota wa 11, ariko mu gice cya kabiri cyishyurwa na Nsabimana.Mukura VS yagize amanota 24 ku mwanya wa karindwi.

Uko imikino yose yagenze:

KIYOVU SPORTS 2-3 APR FC
MUKURA VS 1-1 RAYON SPORTS
SUNRISE FC 0-3 GASOGI UNITED [Malipangu 33',Ndjoumekou 52',Niyongira Danny 85]
MUSANZE FC 0-1 RUTSIRO FC [
RWAMAGANA FC 1-0 AS KIGALI

Urutonde:
1. APR FC 34 Pts
2. AS KIGALI 33 Pts
3. GASOGI Utd 32 Pts (+10)
4. RAYON SPORTS 32 Pts (+9)
5. KIYOVU SPORTS 31 PTS



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yigaranzuye-kiyovu-sports-ifata-umwnya-wa-mbere-rayon-sports-na-as

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)