APR FC biyisabye isegonda rya nyuma ngo ifate umwanya wa mbere, Rayon biranga, AS Kigali itungurirwa i Ngoma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports 3-2 harimo n'igitego cyo ku munota wa nyuma cya Niyigena Clement.

Nyuma y'uko ejo hashize Police FC yatunguwe na Espoir FC ikayitsinda 1-0, uyu munsi shampiyona yari yakomeje hakinwa umunsi wa 17.

Hakinwe imikino 5 aho yose yaberye rimwe ku isaha ya saa 15h00'. I Muhanga kuri Stade ya Muhanga, Kiyovu Sports yari yakiriye APR FC.

Kiyovu Sports yatangiye umukino neza nyuma yo gutsinda igitego cya mbere hakiri kare ku munota wa 2 cyatsinzwe na Iradukunda Jean Bertrand, ni ku mupira yari ahawe na Erissa Ssekisambu.

APR FC yatangiye gushaka uko yishyura iki gitego ndetse iza no ku bigeraho ku munota wa 20 gitsinzwe na Bizimana Yannick nyuma y'uko Lague yari arobye umunyezamu Nzeyurwanda Djihad ariko umupira ntugeremo maze Yannick akawusunikiramo.

Iki gitego cyaciye intege Kiyovu Sports byatumye batsindwa igitego cya kabiri ku munota wa 26 na Niyibizi Ramadhan ku ishoti yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 2-1.

Kiyovu Sports yatangiye igice cya kabiri ishyira igitutu kuri APR FC ubona ishaka kwishyura, ba rutahizamu ba yo barimo Bertrand na Ssekisambu bagerageza amahirwe atandukanye, yagiye ikora impinduka aho nka Muzamiru Mutyaba na Riyaad Norodien bahaye umwanya Benedata Janvier na Mugenzi Bienvenue.

Ibi byaje kubaha umusaruro ku munoya wa 63 ubwo Ismail Nshimirimana yayitsindiraga igitego cya kabiri ku mupira yatereye mu rubuga rw'amahina.

Amakipe yombi yakomeje gushaka igitego cy'instinzi ariko bikomeza kugenda bigorana aho iminota 90 yashize ari 2-2.

Umusifuzi yamanitse iminota 3 y'inyongera ndetse byasaga n'aho amakipe yombi yiyakiriye ko agiye kugabana amanota ariko ku isegonda rya nyuma Niyigena Clement yahesheje APR FC amanota 3 atsinda igitego cya 3, ni ku mupira w'umutekerekano wari utewe na Djabel winjiye mu kibuga asimbura Anicet, ni ku ikosa Nsabimana Aimable yakoreye Ishimwe Fiston. Djabel yateye uyu mupira usanga Clement mu rubuga rw'amahina na we ahita ashyira mu rushundura. Umukino urangira ari 3-2.

I Huye Rayon Sports yahanganyirije na Mukura 1-1. Moussa Camara yatsindiye Rayon ku munota wa 11 kiza kwishyurwa na Nsabimana Emmanuel ku munota wa 61.

AS Kigali yatsindiwe i Ngoma na Rwamagana City 1-0, Gasogi United inyagirira Sunrise FC iwayo 3-0 ni mu gihe Rutsiro yatsinze Musanze FC 1-0. Ejo Etincelles izakira Marines n'aho Bugesera FC yakire Gorilla FC.

Kugeza ubu APR FC ni yo iyoboye urutonde n'amanota 34, AS Kigali ya 2 ifite 33, Gasogi United ni iya 3 n'amanota 32 inganya na Rayon Sports ya 4 n'aho Kiyovu Sports ni iya 5 n'amanota 31.

APR FC yatsinze Kiyovu Sports ifata umwanya wa mbere



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-biyisabye-isegonda-rya-nyuma-ngo-ifate-umwanya-wa-mbere-rayon-biranga-as-kigali-itungurirwa-i-ngoma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)