Abami ba Prank! Ibigaragaza ko Bruce Melodi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwo nta wundi ni Bruce Melodie. Kuva ku ndirimbo zatumye bamwe batangira kumumenya mu 2011 nka 'Tubivemo' na 'Telefone', azwiho kuba umuhanzi ukora ubutitsa.

Uretse ibyo, nk'urugero rwa hafi ni mu mwaka ushize aho ukoze impuzandengo y'ibikorwa bye mu muziki uhita ubona ko koko ari 'Munyakazi' aka ba bandi!

Uyu muhanzi mu 2022 yakoze indirimbo 10 zirimo 5 zamuhuje n'abahanzi bo hanze y'u Rwanda. Yakoranye indirimbo n'abarimo Harmonize bakoranye ebyiri zabashije gusohoka, Innoss'B , Eddy Kenzo, Double Jay, Kirikou Akili na Nak.

Yanakoze ingendo zitandukanye hanze y'u Rwanda, ahakorera ibitaramo. Ibintu bimugaragaza nk'uhora atekereza aho yahigira ifaranga hasi hejuru.

Ni Rutwitsi! Uretse gukora cyane kugira ngo ahore mu matwi no mu maso ya rubanda nk'icyamamare, ahimbahimba ikintu cyose cyatuma avugwa ari na cyo ahuriyeho na Harmonize waje kumusura mu Rwanda; ndetse bakaba bamaze kubaka ubucuti bukomeye.

Ibi abakurikirana uruganda rw'imyidagaduro barabizi cyane, aho umuntu ahimba inkuru ashaka kuvugwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ibyo benshi bazi nka 'Prank!'.

Muribuka inkuru yaciye igikuba y'umukobwa washinjaga Bruce Melodie kumutera inda; akajya amuzanira umwana w'uruhinja kuri studio.

Iyi nkuru yamenyekanye mu Ugushyingo 2015 hagati ye n'umukobwa witwa Agasaro Diane, wamuzaniye umwana mu kabari k'i Nyamirambo ahahoze hakorera inzu ya Super Level amusaba indezo.

Bruce Melodie yakomeje kumwigarika ndetse n'uyu munsi ntiyigeze yemera uwo mwana bamushinjaga ndetse nta n'ibizamini bya ADN byakozwe; ibintu bigaragaza ko bishobora kuba byari agatwiko!

Uyu mukobwa byavuzwe ko yabyaranye na Bruce yateye abantu kumwibazaho

Bruce yakomeje kurikoroza mu nkuru ziganjemo iz'ibinyoma, bituma ahora mu matwi y'abanyarwanda…

Bruce Melodie yujuje Arena?

Tariki 5 Ugushyingo uyu muhanzi yakoreye igitaramo muri Kigali Arena yizihiza imyaka 10 yari amaze muri muzika. Ni mu gitaramo yahuriyemo  n'abahanzi batandukanye.

Yari yiteze gukora igitaramo cy'amateka, ariko siko byagenze kuko iyi nyubako yari yitezeho kuzuza bitamukundiye.

Mu kujijisha abantu no gushaka uko yavugwa nk'umwe mu bakoze amateka muri iyi nyubako, yahaye abamotari amatike yo kwinjira maze hamaze kuzura aravugwa karahava.

Melodie yahaye amatike abamotari kugira ngo yuzuze Arena biranga

Yasinye amasezerano ya miliyari ya baringa

Itahiwacu Bruce umaze kwamamara nka Bruce Melodie muri Kanama 2021 nabwo yavugishije benshi ubwo yavugaga ko yasinye amasezerano ya miliyari Rwf yo kwamamaza sosiyete yitwa Food Bundle igurisha ibiribwa kuri Internet.

Shikama Dioscore watangije iyi sosiyete, mu kiganiro n'itangazamakuru ubwo Bruce Melodie yasinyaga aya masezerano, yavuze ko bashatse gukora amateka y'ibidasanzwe bikorwa mu ruganda rwa muzika.

Ati 'Twashatse guhindura ibisanzwe biba mu ruganda rwa muzika nyarwanda. Ntabwo ibi bintu ari igihuha ni byo.'

Basinya aya masezerano, bavuze ko afite agaciro ka miliyari y'amanyarwanda azatangwa mu myaka ibiri ariko ntabwo hagaragajwe ibiyakubiyemo byimbitse n'aho ayo mafaranga azaturuka dore ko icyo kigo cyari gishya.

Iby'aya masezerano byarangiriye mu magambo ndetse na Melodie iyo abajijwe ibye n'iyi sosiyete 'arisekera'.

Bruce Melodie ubwo yasinyiraga miliyari byarangiye ibaye igihuhaShikama wari uhagarariye sosiyete yasinyishije Bruce Melodie aheruka mu itangazamakuru avuga iby'iyi miliyari yabaye 'prank'

Yarindishijwe televiziyo abeshya ko ari iye!

Ku wa 17 Mutarama 2020 nibwo Bruce Melodie n'uwari Umujyanama we, Kabanda Jean de Dieu, bamuritse ku mugaragaro televiziyo bise 'Isibo TV" [I TV].

Icyo gihe byavugwaga ko Bruce Melodie ayifatanyije n'umujyanama we, ndetse anafitemo imigabane myinshi nyamara nyuma biza gutahurwa ko nta n'igiceri cy'ijana afitemo ahubwo ari 'Ugutwika' cyangwa se 'Prank'.

Uyu mugabo wari waranditse ko ariwe nyiri iyi televiziyo, ku mbuga nkoranyambaga yaje kubikuraho bidateye kabiri. Bivugwa ko aho kugira ngo ashore muri iyi televiziyo ahubwo yari yahawe amafaranga yo kuyamamaza.

Ubwo hamurikwaga Isibo TV byavugwaga ko ari iya Melodie kandi ari ukubeshya

Aba-Followers ba Bruce Melodie bakunze kwibazwaho

Mu Ukwakira 2021, Bruce Melodie yavuzweho kugura abamukurikira ku rubuga rwa Instagram ibintu bitavuzweho rumwe cyane ko bari biganjemo Abarabu.

Ubwo yari mu kiganiro The Choice Live, Bruce Melodie yemeje ko ibyo ari gukora ari byo biri gutuma abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga biyongera umusubirizo atari ukubagura nk'uko byavuzwe.

Ati 'Ibi byamamare turi gukorana muri Wild Aid umuryango urwanya icuruzwa ry'ibikoresho bikomoka ku nyamaswa ku isi hose nibyo biri gutuma bankurikira cyane, gusa se ubundi abahinde muvuga baramutse bankurikiye byo bitwaye iki?''

Arakomeza ati ''Ni iki cyatuma batankurikira, sinumva impamvu abantu babibonamo ikibazo kuba nagura aba-followers kuko  nafashe amafaranga yanjye nkabagura sinumva ikibazo kirimo'

Ibi byavuzwe kuri uyu muhanzi mu gihe abahanzi nyarwanda bashinjwaga kugura 'views' cyane ko byari biherutse kuba muri Nyakanga 2021 ubwo indirimbo ya Meddy yise 'My Vow' yagiraga miliyoni y'abayirebye mu minsi ibiri bikibazwaho; kandi bari aba nyabo.

Abakurikira Melodie kuri Instagram mu minsi ishize bibajijweho

Uwavuga ibya Bruce Melodie ntiyabivamo. No muri Werurwe 2021 Werurwe Bruce Melodie yakije umuriro nyuma y'amajwi ye yagiye hanze yishongora ku bahanzi bagenzi be, barimo abo byaketswe ko ari Meddy na The Ben bamaze kugeza umuziki w'u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Mu butumwa bwagiye hanze uyu muhanzi yari ari kuganira n'inshuti ye yitwa Emmy, ayibwira ko iki ari igihe cye bityo adakwiye kugereranywa n'abandi bahanzi atavuze amazina ariko abakurikiye neza ikiganiro bavuga ko ari Meddy na The Ben yavugaga.

Icyo gihe yagize ati 'Sha Emmy buriya rero igihe kirageze ko ibintu bisobanuka njye ibyo bintu byawe nta kintu na kimwe cyatuma mbyumva kimwe na we. Abo basore banyu b'abahanzi nta kintu cyatuma ungereranya nabo, erega iki ni igihe cyanjye! Ntabwo ari ibintu byo kwikina kuko kwikina ni ukwivuga ibintu bitari byo.'

Yakomeje avuga ko aba bahanzi (Meddy na The Ben) ari abanebwe babi, cyane ko bakora akaririmbo kamwe mu mwaka mu gihe we akora cyane.

'Prank' ya Melodie aheruka ni iyo yakoze ari kurwana na Manager we Gael Karomba [Gael Coach] aho batangira barimo bashwana ndetse nyuma yo gushwana Coach Gael agahita akubita ingumi Bruce Melodie.

Bruce Melodie akora ibishoboka byose byatuma ahora mu itangazamakuru

Harmonize si agafu k'imvugwa rimwe muri 'Prank'!

Rajab Abdul Kahali [Harmonize] yamenyekanye kuva mu 2015 ubwo yasinyaga amasezerano yo kurebererwa inyungu na Wasafi Records ya Diamond Platnumz. Iyi yayivuyemo mu 2019.

Uyu muhanzi yakunze cyane kuvugwa mu itangazamakuru mu nkuru zitandukanye bigashyushya umutwe abakurikira imyidagaduro.

Nko mu 2018 yakoze 'Prank' ko yatandukanye n'Umutaliyanikazi witwa Sarah, bakundanaga icyo gihe. Mu gukomeza gutuma avugwa yagaragaje ko gushyira mu majwi uwari umurinzi wa Diamond witwaga Mawarabu Fighter yavugaga ko amuca inyuma.

Muri icyo gihe mu kiganiro Harmonize yagiranye na Hot96 FM y'i Nairobi nyuma yo kuhakorera igitaramo yeruye ko adafite umukunzi muri iki gihe. Ubwo yari abajijwe niba ateganya gukora ubukwe mu minsi ya vuba yasubije ati 'Ntibiraba, nta mukunzi mfite.'

Yatangaje ayo magambo nyuma anandika ubundi butumwa bwateje urujijo ku mbuga nkoranyambaga ashyira mu majwi umurinzi wa Diamond witwa Mwarabu ko amuca inyuma akaryamana na Sarah.

Mu buryo busa no kuninura yashyize kuri Instagram ifoto ya Mwarabu the Fighter [wari umurinzi wa Diamond akaza kwirukanwa] mu mvugo akoresha izina rya Mbosso uri mu bahanzi bashya binjiye muri WCB Wasafi.

Yanditse ati 'Iyo numva ko ari Mbosso baryamanye, nari kuzamutegerereza ku kabyiniro ka Life Club ku wa 13 Gicurasi, nitwaje umupanga ku buryo yinjira ngahita mutsinda aho.'

Sarah ukundana na Harmonize yasubije ubutumwa bwakomeje gucicikana ko aca inyuma umukunzi we. Yagize ati 'Mumbabarire, ntabwo njye ndi umugore uteye atyo.''

Uretse aya magambo Harmonize nyuma yanakoze urutonde rw'amazina 11 y'abagabo baryamanye na Jacqueline Wolper bigeze gukundana.

Harmonize kuri uru rutonde yavuzemo abahanzi Diamond na Jux n'abandi batandukanye bazwi mu myidagaduro muri Tanzania. Uru rutonde rumaze kujya hanze [kuri Instagram ya Harmoize] byazamuye guterana amagambo nyuma y'iminota mike araruhanagura.

Rwaje rwenyegeza umuriro kuko umukinnyi wa filime Shamsa Ford yahise yiyama uyu muhanzi amubwira ko adakwiye gukinisha izina ry'umugabo we Chidi Mapenzi amuvanga muri uru rukururano yari yamushyizemo.

Uwari umurinzi wa Diamond yaketsweho guca inyuma Harmonize nyuma yaho uyu muhanzi yakije umuriroHarmonize yigeze gukangaranya abantu ubwo yagaragazaga abagabo 11 baryamanye n'uwari umukunzi we SarahWolper Jacqueline uri iburyo wakundanye na Harmonize akishakisha ndetse na Sarah bakundanye nyuma bakunze kumvikana baterana amagambo kubera uyu muhanzi

Harmonize umwami mu nkuru zo kwijajara inkumi, zitumbagiza kuvugwa kwe!

Mu gushaka kuvugwa cyane no guhora imbere ku mapaji y'ibitangazamakuru bitandukanye muri Tanzania, Harmonize akunze kumvikana kenshi mu nkuru z'urukundo.

Uyu muhanzi yavuzwe mu nkuru z'urukundo n'abakobwa benshi barimo Jacqueline Wolper bakundanye uyu musore akishakisha bagatandukana mu 2017.

Yakundanye kandi na Sarah Michelotti ukomoka mu Butaliyani mu 2019 bakora  ibirori binogeye ijisho basezerana kubana akaramata. 

Mu 2020 nibwo aba bombi batandukanye nabwo biteza impagarara, bigaragara ko nabwo Harmonize yashakaga kuvugwa mu itangazamakuru.

Icyo gihe, ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania benshi batangajwe n'intambara y'amagambo yari iri hagati ya Harmonize na Sarah Michelotti wari umugore we, ariko akaba yahisemo ko batandukana nyuma y'uko uyu muhanzi atangaje ko yamuciye inyuma akabyara undi mwana mu gasozi.

Harmonize yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ko yaciye umugore we inyuma, ndetse akabyara umwana w'umukobwa yise Zulekha ku wundi mugore.

Mu magambo maremare yanditse, yiseguye kuri uyu mwana we yabyaye yishinja kutamwerekana, arangije aravuga ati 'Ukuri gutuma umuntu abohoka […] nizera ko gushyira ibi hanze nzumva mbohotse. Mbabarira mwamikazi wanjye kuba ntaratewe ishema nawe mu gihe cy'umwaka n'amezi arindwi.''

Arongera ati 'Naguhishe Isi ndetse ubura ubwamamare bwose njye nka so, nahawe umugisha wo kugira.'

Harmonize yakomeje avuga ko yasabye imbabazi umugore we ndetse yanamubwiye iby'uyu mwana.

Sarah na we yahise ajya ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko Harmonize nta mwana agira ndetse agaragaza ko ibizamini bya ADN byagiye bikorwa byagaragaje ko amaraso y'uyu mwana ntaho bahuriye.

Yakomeje agaragaza ko Harmonize yagiye amubanira nabi ndetse akamubeshya, akamuca inyuma.

Arongera ati 'Nanyuze mu nkundo z'amafuti nyinshi. Nshyize hanze buri kimwe, buri muntu yagwa mu kantu. Wambaye amasura abiri. Ubuzima buzakwigisha amasomo ukwiriye ku byo wankoreye ndetse ngiye kwita ku buzima bwanjye. Imana iguhe umugisha, ubu ufite igihe cyo kuba uri kumwe n'umugore wese wifuza.''

Muri Gashyantare 2021, Harmonize yari yatangaje ko ari mu rukundo na Kajala Masanja, mbere y'uko mu mezi abiri yakurikiyeho uyu mukobwa yahise atangaza ko batandukanye.

Mu 2020 nibwo Harmonize w'imyaka 32 yakundanye na Kajala w'imyaka 40, nyuma yo gutandukana na Sarah Michellotti bakundanaga.

Gusa uyu muhanzi yamugaragaje ubwo yizihizaga umunsi w'abakundana uzwi nka 'Saint Valentin' ku wa 14 Gashyantare 2021.

Urukundo rw'aba bombi rwaje kuzamo ibibazo ubwo uyu mugore yamenyaga ko Harmonize atangiye gutereta umukobwa we w'imyaka 19 witwa Paula Kajala.

Byamenyekanye nyuma y'amafoto ya Harmonize yambaye ubusa yagiye hanze, byavugwaga ko ariwe wayoherereje Paula. Icyo gihe Paula yakundanaga na Rayvanny.

Ibi byakomanyije imitwe aba bahanzi bahoze muri label imwe ya Wasafi, aho Harmonize yavugaga ko mugenzi we ari we washyize aya mafoto hanze ndetse yashatse kumujyana mu nkiko.

Harmonize yahise akundana na Briana Jai wo muri Australia kuva mu Ugushyingo 2021. Uyu ntabwo barambanye kuko muri Werurwe 2022 bahise batandukana.

Bamaze gutandukana, nyuma yo gutakamba cyane asaba imbabazi, uyu muhanzi yasubiranye na Kajala muri Kamena 2022 bongera gutandukana mu Ukuboza uwo mwaka.Jaqueline Wolper mu bihe bye byiza na Harmonize. Aba bombi batandukanye mu 2015

Sarah atandukana na Harmonize yakije umuriroSarah yavuze ko uyu mwana atari uwa Harmonize ubwo batandukanaga mu 2020Ibizamini byagiye hanze byagaragazaga ko umwana Harmonize avuga ko ari uwe atari ko bimeze

Harmonize na Brianna bakundanye amezi atandatu bakanyujijeho karahavaHarmonize na Kajala bakunze gukundana bongera bashwana

'Prank' zabaye nyinshi kuri Harmonize mbere yo kuza mu Rwanda…

Harmonize udasiba mu itangazamakuru, yatangiye gukora ibintu bivugisha benshi ubwo yateguraga urugendo rwe i Kigali kugira azahagere imitwe ya benshi yarumvise izi inkuru ze nyinshi n'abatari bamuzi bamumenye.

Bwa mbere mu Ukuboza yabanje gukekwaho gukundana n'Umunyarwandakazi Munezero Rosine benshi bazi nka Dabijou. Icyo gihe byaturutse ku mafoto yabo yagiye hanze.

Uretse uyu, yanavuzwe mu rukundo na Keza Kessy umuhanzikazi w'umunya-Tanzania.

Yanatangaje kandi ko yifuza inkumi yo gusangira nayo ibihe byiza ku munsi w'abakundana wa Saint Valentin.

Ku wa 18 Mutarama mbere y'uko aza mu Rwanda nabwo havutse intambara y'amagambo hagati ya Harmonize na Rayvanny.

Icyo gihe Ryavanny yabwiye Harmonize ko nta kintu na kimwe amurusha. Iyi ntambara y'amagambo isa n'iyatangijwe na Harmonize watangiye ashinja abahanzi bagenzi be kwiyegurira ubusinzi no kuririmba indirimbo zisingiza inzoga, abasaba kubireka.

Nubwo ubu butumwa buterura ngo bugaragaze umuhanzi watunzwe agatoki, Rayvanny yahise asubiza Harmonize, amacyurira ko nta ndirimbo zikunzwe agira.

Ikimero cya Dabijou cyakuruye Harmonize kugera aho amutumira muri Tanzania mbere y'uko aza mu Rwanda

Harmonize yageze mu Rwanda ararikoroza

Harmonize mu mitwe y'abanyarwanda yabaye isereri. Akigera mu Rwanda, yavuze ko yifuza gushyingiranwa n'Umunyarwandakazi.

Hagiye hanze amashusho kandi ari kumwe na Producer Element, Ariel Wayz na Bruce Melodie muri studio, ibintu nabyo byatumye yongera kugarukwaho.

Nyuma yagaragaje ko yifuza guhura na nyina wa Yolo The Queen umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga na we arabimwemerera ko nta kibazo rwose agomba kugenda abonanye n'uwo mubyeyi we.

Yananditse agaragaza ko ashaka ubwenegihugu bw'u Rwanda, ibintu byavugishije benshi.

Uyu muhanzi yaraye agiye mu Biryogo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mutarama, ashagawe n'abanya-Kigali cyane abatuye i Nyamirambo, ibintu byatunguye benshi ari kurya umuceri w'ipirawu na capati. Bivugwa yasize ahatanze amafaranga arenga ibihumbi 600 Frw.Harmonize akigera i Kigali yavuze ko yifuza Umunyarwandakazi, nyuma aza kugaragaza ko yifuza guhura na nyina wa Yolo The QueenHarmonize na Element mu RwandaHarmonize aheruka kuvuga ko ashaka ubwenegihugu bw'u Rwanda

Harmonize yakangaranyije abantu i Nyamirambo

Isano rikomeye hagati ya Bruce Melodie na Harmonize

Bruce Melodie na Harmonize bamaze gukorana indirimbo ebyiri. Aba bahanzi bombi bahuriye ku kuba mu bwana bwabo barashaririwe n'ubuzima, ku buryo nta n'umwe wize kaminuza.

Nka Bruce Melodie ubu w'imyaka 30 uretse kuba yarasoje amashuri yisumbuye ahitwa Islamique i Rwamagana; nta yandi mashuri yigeze yiga ahubwo yahise ajya gushakisha uko yakwiga gutunganya indirimbo birangira abaye umuhanzi.

Harmonize yatangiye muzika mu mwaka wa 2011, izina rye ntiryahise rimenyekana ndetse nyinshi mu ndirimbo yakoze agitangira ntabwo zamenyekanye kugeza ahuye na Diamond.

Mu 2018 mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ubwo yari ari mu Rwanda, yavuze ko hari igihe yari umukene cyane kandi akora umuziki ku buryo yararaga ku muhanda ku cyapa cy'imodoka.

Yagize ati 'Nanjye nanyuze mu bizazane, kuva navuka nanyuze mu bihe bikomeye[…] urugendo rwanjye rwari rurerure cyane. Hari igihe ntabonaga aho ndara nkiryamira muri gare kandi icyo gihe nakoraga umuziki. Ubwo natangiraga umuziki, ndababwiza ukuri ko nacuruje imyenda ya caguwa, nacuruje byinshi […] Ntabwo watera imbere udaciye mu bibazo.'

Harmonize yise amashuri yisumbuye muri 'Mkundi Secondary School' aho yarangirije mu 2009, agahita aparikira aho.

Uyu muhanzi kuri ubu uri mu Rwanda biteganyijwe ko azakorana indirimbo n'abahanzi batandukanye. 

Ibi byose twavuze aba bahanzi babikora bashaka guhora bavugwa cyane ko nk'ibyamamare ari bwo bacuruza yaba ibihangano cyangwa kubona amasoko yo kwamamaza n'ibindi bibabyarira inyungu bitandukanye. Ni ba 'Kazitunga'.

Harmonize ubu ni inshuti y'akadasohoka ya Bruce MelodieGael Coach uri ibumoso ubanza ni we uri gufasha mu bikorwa bya Melodie na HarmonizeMelodie afitanye isano na Harmonize ryo kuba baranyuze mu buzima bukomeye ubu bakaba ari ibyamamareHarmonize yaciye mu bihe bitandukanye bikomeye mu buzima bwe 

REBA IMWE MU NDIRIMBO MELODIE NA HARMONIZE BAHURIYEMO

">
 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125276/abami-ba-prank-ibigaragaza-ko-bruce-melodie-na-harmonize-uri-i-kigali-ari-ba-kazitunga-125276.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)