2022, umwaka wamahirwe kuri Afurika: Cyane... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu myaka nk'itanu ishize wasangaga abahanzi bo muri Amerika cyangwa n'abandi bakomeye ku isi,  bisanzura cyane ku bahanzi nka Wizkid na Davido kurusha abandi kabone niyo baba ari ibyamamare mu bihugu byabo muri Afurika cyangwa se muri Nigeria iwabo wa Afrobeats bayoboye;  bakabarenza ingohe.

Uyu mwaka wabaye uw'impinduka urebye 'Collabo' zakozwe hagati y'abahanzi batandukanye kamwe bamwe bagakorana n'abakizamuka byagaragaje ko 'Afrobeats' mu minsi iri imbere izaba intumbero y'umuziki.

Biragoye ko ubu wajya mu kabyiniro ako ariko kose kacuranzwemo n'Umu-Dj ugezweho ugasanga Atari gucuranga indirimbo ziganjemo izo muri Afurika[ari uwo mu Rwanda  we birumvikana ko atakwibagirwa iz'iwabo cyane n'abahanzi bacu basigaye bakora ibintu binogeye amatwi kandi biri ku rwego mpuzamahanga].

No mu magambo ye umuraperi Kanye West[Ye] aheruka kuvuga ko indirimbo yitwa 'Essence' yahuriyemo Tems na Wizkid ariyo ndirimbo y'ibihe byose kuri wese, ibintu byatunguranye.

Icyo gihe yagize ati ''Indirimbo nziza  kugeza ubu[icyo gihe hari muri Nzeri umwaka ushize] mu mateka ni Essence ya Wizikid na Tems.''

Umuziki wa Afurika wavuye kure!

Mu myaka yatambutse  hatangwagaga  ibihembo bya BET, umuhanzi wahize abandi muri Afurika yahabwaga igihembo mu gikari munsi y'urubyiniro[backstage]  ndetse bigakorwa mbere y'amasaha menshi ngo ibirori nyabyo bitangire ikintu benshi bikomye ubudasiba.

Abahanzi bo muri Afurika bakunze kugaragara babirwanya cyane ko mu 2015 Eddie Kenzo byamugendekeye gutya bigakurura impaka nyinshi gusa icyo gihe uyu muhanzi yumvikanye avuga ko byatewe n'uko igihembo yahawe abari bagiteye inkunga batari bishyuriye kugitangira ku rubyiniro gusa ntabwo byari byo.

Muri uwo mwaka nabwo Wizkid wo muri Nigeria yanze kwitabira ibi bihembo avuga ko 'bisuzuguza umuhanzi wa Afurika kurusha uko bimuteza imbere', mugenzi we Fuse ODG, umunya-Ghana ukorera umuziki mu Bwongereza na we yabyamaganiye kure ndetse yanga kubyitabira icyo gihe.

Ku nshuro ya mbere mu 2018 nibwo aka gasuzuguro kacitse.

Eddie Kenzo ni umwe mu bahanzi bavugishije benshi ubwo yahabwaga igihembo mbere y'uko itangwa ry'ibihembo ritangira 

Umuziki wa Afurika wabanje kujya usuzugurwa mu myaka yashize 

Beyoncé yabonye imbaraga z'umuziki wa Afurika, ahitamo kwifashisha abahanzi baho 10 kuri album ye; ibintu byari bibayeho bwa mbere

Mu 2019 ubwo yashyiraga hanze album ye 'The Lion King: The Gift', umuhanzikazi Beyoncé Giselle Knowles-Carter uri mu bakomeye mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yifashishije abahanzi bo muri Afurika 10; ibintu byari bibayeho bwa mbere ku bahanzi bo kuri uyu mugabane.

Izina rya album ryakomowe kuri film yitwa Lion King yanakinnyemo, yakozwe n'ikigo gitunganya film muri Amerika cya Disney. Uyu muhanzikazi  yayigereranyije 'n'ibaruwa y'urukundo kuri Afurika' kubera abahanzi batandukanye kuri uyu mugabane bayiriho.

Iriho Wizkid, Burna Boy, Tekno, Yemi Alade, Mr Eazi na Tiwa Savage bo muri Nigeria; Shatta Wale wo muri Ghana, Salatiel wo muri Cameroon, Busiswa na Moonchild Sanelly bo muri Afurika y'Epfo n'abatunganya indirimbo batandukanye bo muri Afurika bayikozeho.

N'ubwo abahanzi nka Wizkid na Burna Boy bo bari baramaze kwigarurira isoko ryo mu bihugu bikomeye nk'u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gukorana na Beyoncé kuri iyi album nabyo hari ikintu gikomeye byari bivuze kuri bo.

Mu gusobanura impamvu yahisemo gukoresha kuri iyi album abanyafurika benshi, Beyoncé yavuze ko byari uburyo bwo kugaragaza ubwiza bw'umuziki wo muri Afurika.

 Yabwiye ABC News ati 'Nashakaga ko twifashisha impano nziza kurusha izindi muri Afurika, kandi ntidukoreshe ijwi cyangwa uburyo njye numvamo ibintu. Nashakaga ko ukomeza kuba umwimerere, wa muziki mwiza wa Afurika.'

Iyi album iriho indimi zitandukanye zirimo n'izo muri Afurika nk'Iki-Zulu, Igiswahili, Xhosa na Yoruba; iriho n'injyana nka Afrobeats, Pop, R&B, hip-hop na Gqom yo muri Afurika y'Epfo.

Iyi album ya Beyoncé yitwa 'The Lion King: Gift' iriho indirimbo 14.

Beyonce ni umwe mu barabutswe ko umuziki wa Afurika wihariye

'Amapiano' yabaye imbarutso yo kwibuka ko Afurika igira umuziki mwiza?

Uretse Afrobeats isanzwe izwi nk'umuziki wa gakondo ya Afurika ubu injyana ya 'Amapiano' nayo iri guca ibintu muri iki gihe ku isi yose. Iyi njyana ifite inkomoko muri Afurika y'Epfo guhera mu 2012. Ifite imicurangire imwe yakomowe ku njyana ya Bacardi.

Iyi njyana yamenyekanye cyane muri Katlehong mu Burasirazuba bwa Johannesburg muri Afurika y'Epfo. Umwihariko wayo ni ingoma zidunda, amafirimbi aba yumvikanamo n'ibindi biryohera amatwi.

Mu 2020 nibwo 'Amapiano' yagize umuriri ukomeye bigeze, hanyuma mu 2021 iza kugera cyane mu Rwanda abahanzi batandukanye barariyoboka.

Amapiano n'ubwo ari injyana imaze imyaka 10, yatangiye kugira umuriri ku isi yose mu 2020 kuzamura. Byatumye abahanzi batandukanye ku isi yose bifuza kuyifashisha bakora ibihangano bitandukanye.

Si abahanzi bo muri Afurika y'Epfo gusa ahubwo yabaye ikimenyabose muri bose. Iyi njyana yanahuruje ibinyamakuru bitandukanye bikomeye ku isi nka CNN bitangira kuyihanga amaso no kuyisobanura abantu.

Iki kinyamakuru cyigeze gutangaza ko mu kiganiro cyagiranye n'umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Tik Tok muri Afurika y'Epfo, Yuvir Pillay, ari rwo iyi njyana yamamariyeho  yayibwiye ko yatangiye kwigarurira Tik Tok mu 2019 gusa byagera mu gihe bya Guma mu rugo mu 2020 na 2021 bikaba ibindi.

Icyo mu mashakiro atandukanye y'uru rubuga niyo yazaga imbere , hashtag ya #Amapiano yarebweho  inshuro zirenga miliyali 1,6; ku buryo izina ryayo ryahise ryamamara ku isi yose.

'Amapiano' yatumye umuziki wa Afurika wongera kuvugwa mu myaka mike ishize guhera mu 2020 kugeza uyu munsi.
 ">

'Collabo' nyinshi z'abahanzi b'abanyafurika barimo abakizamuka  n'abamaze kubaka izina ku isi …

Uyu mwaka abahanzi bo hanze ya Afurika bayobotse uyu mugabane bakorana indirimbo n'abahanzi barimo n'abakizamuka bataragira amazina akomeye.

Aha twavuga nk'Umunya-Nigeria Oyinkansola Sarah Aderibigbe umaze kwamamara nka  Ayra Starr, uri mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki uheruka gukorana n'umuhanzi w'Umunyamerika Kelly Rowland wamamaye mu myaka yo hambere; ibintu byagaragaje ko hari indi ntera umuziki wa Nigeria na Afurika na Nigeria by'umwihariko uri gutera imbere.

Aba basubiranyemo indirimbo ya Ayra Starr yise 'Bloody Samaritan'.

Hari kandi n'umuririmbyi Rema uheruka kongera gusubiranamo indirimbo ye yise 'Cal Down' na Selena Gomez. Bayisubiyemo nyuma yo kunyurwa n'uburyohe bw'iyi ndirimbo. Iyi yanashyizwe kuri shene ya Youtube ya Selena Gomeza ifite abarenga miliyoni 32 bakoze 'subscribe'.

Hari kandi Fireboy DML  uheruka gukorana na  Chris Brown n'umunya-Jamaica wamamaye nka Shenseea, indirimbo bise  'Diana'. Urebye izina Chris Brown gukorana na Fireboy ni ikintu gikomeye cyane ko aribwo kuzamuka.

Omah nawe yakoranye na Justin Bieber iyo bise 'Attention'.

Muri Gicurasi umwaka ushize umuraperi w'Umunyamerika Future yahisemo kwifashisha umunya-Nigeria Tems mu ndirimbo yise 'WAIT FOR U' yanamuhurijemo na mugenzi we  Drake ukomoka muri Canada.

Hari kandi na Oxlade na  Camila Cabello  baheruka gusubiranamo indirimbo ya Oxlade yise 'KU LO SA'. Oxlade ntabwo ari izina rikomeye cyane mu muziki wa Afurika ndetse n'iwabo ntabwo yari yarakabaye ikirangirire byabaye amaze gukora iyi ndirimbo.

Muri Gicurasi umwaka ushize nabwo Monalisa yamamaye ya  Lojay ft Sarz  yasubiwemo bafatanyije na  Chris Brown.

Izindi ndirimbo zakozwe n'iz'abahanzi n'ubundi bisanzura ku bahanzi bakomeye zirimo iya Chris Brown ft Wizkid na Burna Boy na Ed Sheeran.

   

 

 

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124584/2022-umwaka-wamahirwe-kuri-afurika-cyane-umuziki-ku-isi-ucuramira-muri-nigeria-124584.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)