Davis D yinjiye mu bucuruzi bw'udukingirizo-A... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com, Davis D yavuze ko yasohoye utu dukingirizo mu rwego rwo gufasha urubyiruko cyane ko ari rwo rwugarijwe, kwirinda inda zitateganyijwe no kwirinda SIDA muri rusange

Yagize ati: ''Nk'umuhanzi kandi w'urubyiruko nifuje gutanga umusanzu wanjye ku rubyiruko benshi badukurikirana, icyo nagiraga ngo mbashishikarize ni ukwirinda SIDA cyane ko ari cyo kibazo cyugarije urubyiruko cyane. Ndetse no kwirinda izindi ndwara zibonekera mu mibonano mpuzabitsina n'inda zitateganyije.

Uruhare rwanjye rero kuri utu dukingirizo twa "D Protection" ni ugushishikariza urubyiruko kwirinda mbashishikariza kwikingira. Rero kugira ngo babyumve neza nabakoreye agakingirizo kanjye. Rero benshi bakunda Davis D n'ibihangano byanjye bagakoresha ndetse banishimira ko bari gukoresha agakingirizo k'umuhanzi wabo bakunda.''

Davis D yavuze o ubu utu dukingirizo tutarajya ku isoko, gusa bari gushaka uko badukwirakwiza mu gihugu. Yavuze kandi ko vuba abantu bari bumenye ibiciro byatwo n'aho badusanga n'ubwo yaciye amarenga ko igiciro ari igisanzwe.

Utu dukingirizo dusohotse nyuma y'uko uyu muhanzi agaragaye mu cyumba n'inkumi yavugishije abatari bake ubwo yari yicaye ndetse anaryamye mu bihe bitandukanye, impande ye hagaragara agakingirizo kakoreshejwe.

Davis D yinjiye mu bucuruzi bw'udukingirizo mu gihe umwaka ushize usize amateka akomeye kuri we mu muziki nyarwanda dore ko yabashije guhagararira u Rwanda ibwotamasimbi, aho yakoze ibitaramo ahantu henshi hatandukanye.

Davis D yakoreye ibitaramo mu Burayi, avuyeyo anyarukira muri Congo, avuayo ajya mu gihugu cya Uganda, nyuma yerekeza mu Burundi, asoreza mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party aho yishimiwe bidasanzwe.


Udukingirizo twa Davis D


Mu minsi iza turatangira kuboneka ku isoko

KANDA HANO UREBE TRUTH OR DARE REMIX DAVIS D AHERUTSE GUKORANA NA BIG FIZZO



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124598/davis-d-yinjiye-mu-bucuruzi-bwudukingirizo-amafoto-124598.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)