Wanyeretse urukundo-Cristiano Ronaldo yasheng... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane mu masaha ya nimugoroba nibwo inkuru y'incamugongo yageze ku bakunzi b'umupira w'amaguru ku isi, ivuga ko umunyabigwi Ednson Arantes do Nascimento wari uzwi nka Pele yitabye Imana. 

Uyu ni umwe mu bakinnyi beza isi yagize, yafashije ikipe y'igihugu cye cya Brazil gutwara ibikombe 3 by'isi ndetse aba n'umukinnyi wa mbere utwaye ibikombe 3 by'isi. Pele yapfiriye mu bitaro biherereye Sao Polo muri Brazil, azize kanseri yarwaye kuva  muri 2021. 


Cristano Ronaldo ari kumwe na Pele witabye Imana 

Nyuma y'urupfu rwa Pele wafatwaga nk'umukinnyi w'ibihe byose mu mupira w'amaguru, kizigenza Cristiano Ronaldo mu ba mbere yagize icyo atangaza abinyujije kuri Instagram. 

Yagize ati"nihanganishije abaturage bo muri Brazil, ndetse n'umuryango wa Ednson Arantes do Nascimento by'umwihariko. gusezera ku mwami Pele ntibihagije, ndetse ntibyasobanura igikomere Isi y'umupira w'amaguru ifite. Yabaye ikitegererezo ku bantu benshi cyane, haba mu gihe cyashize, uyu munsi ndetse n'igihe cyose azahora ari ikitegererezo mu mupira w'amaguru. 

Wahoraga unyereka urukundo mu gihe turi kumwe, ndetse no mu gihe undi kure. Ntabwo azigera yibagirana kuri buri umwe ukunda umupira w'amaguru. Ruhukira mu mahoro umwami Pele".


Pele watanze ibyishimo mu mupira w'amaguru






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124401/wanyeretse-urukundo-cristiano-ronaldo-yashenguwe-nurupfu-rwa-pele-124401.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)