Umutoza wa Rayon Sports mu mvugo ikakaye yikomye abasifuzi, atanga impuruza ku mukino wa APR FC bazakurikizaho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yikomye abasifuzi baraye bamusifuriye umukino w'umunsi wa 13 batsinzwemo na Etincelles FC 3-2, avuga ko abizi neza ko no ku mukino wa APR FC imisifurire izaba itameze neza.

Rayon Sports ejo hashize yari yasuye Etincelles FC i Rubavu mu mukino w'umunsi wa 13, ni umukino yatsindiwe i Rubavu ibitego 3-2.

Nyuma y'uyu mukino, umutoza Haringingo Francis akaba yikomye abasifuzi avuga ko ari bo batumye batakaza umukino.

Ati "Ni umukino watugoye mu gice cya mbere, twagarutse neza mu gice cya kabiri, dukina neza ni umukino twashoboraga gutsinda ariko urebye uko ibintu byari bimeze, ukareba uko imisifurire yari imeze urabona ko nta hantu twashoboraga guca, bagerageje bakoze amakosa menshi nta makarita babahaye, nyine babahaye na ko sinzi uko nabivuga, ariko nyine ni shampiyona, shampiyona yo mu Rwanda turabizi ukuntu ibintu bimera, twaranditse uyu munsi nza kubisubiramo hano."

Uyu mutoza kandi ntabwo yishimiye iminota yakinwe aho yavuze ko abasifuzi bongeyeho iminota mike kandi Etincelles yatindije umukino mu buryo bushoboka bwose.

Yakomeje avuga ko bagiye gutegura umukino wa APR FC neza nubwo abizi neza ko n'imisifurire izaba itameze neza bitewe n'ibyaye ku mukino Etincelles.

Ati "ndabizi ko k'umukino w'umukeba bizaba bimeze gutya, ubu rero ni ugutegura ibindi kuko ndabizi ko imisifurire izaba itameze neza kuko urebye ibibaye hano n'ibizaba ku mikino ikurikira ni ugutegura abakinnyi mu mutwe kwirinda kuko ni umukino uzaba ugoye."

Rayon Sports ikaba izakira APR FC tariki ya 17 Ukuboza 2022 mu mukino w'umunsi wa 14 uzabera kuri Stade Regional i Nyamirambo saa 15h.

Rayon Sports ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 28, AS Kigali ifite 27, Kiyovu Sports 24 ni mu gihe APR FC ifite 21.

Haringingo Francis yikomye imisifurire



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-mu-mvugo-ikakaye-yikomye-abasifuzi-atanga-impuruza-ku-mukino-wa-apr-fc-bazakurikizaho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)