Papa Cyangwe, Yvanny Mpano na Comfort People... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Comfort People Ministries ivuga ko iyi ndirimbo yashibutse ku muririmbyi wayo Munyaburanga Eliona ubwo bari mu bihe byo gusenga, biga ku nyigisho yagarukaga ku kubwira buri wese gukoresha neza igihe cye muri iki gihe akiri ku Isi.

Inashingiye ku ijambo ry'Imana riboneka muri 2 Timothy 4:6 hagira hati "Kuko jyeweho maze kumera nk'ibisukwa ku gicaniro, igihe cyose kugenda kwanjye gisohoye."

Umuyobozi wa Comfort Ministries, Ndayishimye Jean Damascène yabwiye InyaRwanda ko bakimara kwanzura gukora iyi ndirimbo, ari nabwo batekereje kuyikorana na Papa Cyangwe na Yvanny Mpano.

Ati 'Nibwo twateguye kujya muri studio dukora 'record' gusa tuza kumva dushaka abahanzi baza gufatanya natwe… Imana iduha ihishurirwa ryo gukorana na Papa Cyangwe na Yvanny Mpano.'

Yavuze ko bavugishije aba bahanzi bakira neza igitekerezo cyabo. Ati 'Twabagejejeho igitekerezo, kubera wari umugambi w'Imana baratwemerera. Byari urugendo rurerure dukora 'audio' gusa byadusabye imbaraga nyinshi no mu gukora 'video', ubu turashimira Imana.'

Uyu muyobozi avuga ko by'umwihariko muri iyi ndirimbo bashakaga kubwira abantu gukoresha neza igihe cyabo.

Ati 'By'umwihariko twashakaga kubwira abantu nk'uko Imana yaduhamagariye guhumuriza abantu bayo dusanga muri Yesaya 40:1-2, twifuje kubwira abantu gukoresha igihe cyabo neza.'

Muri Yesaya 40: 1-2 hagira hati 'Nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize." Niko Imana yanyu ivuga. Muvuge ibyururutsa imitima y'ab'i Yerusalemu, mukomere muhabwire ko intambara zaho zishize kandi y'uko gukiranirwa kwaho hakubabariwe, n'ibyaha byaho byose ko habihaniwe kabiri n'uwiteka."

'Nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize.' Niko Imana yanyu ivuga.'

Avuga ko bashima uruhare rwa Papa Cyangwe na Yvanny Mpano bagize kuri iyi ndirimbo binyuze mu myandikire, mu miririmbire n'ibindi. Ati 'Batubereye umugisha.' 

Akomeza ati 'Tukaba twifuza ko abanyarwanda bakomeza kuyumva no gusangiza abandi ubutumwa bukomeye burimo. Ni ihishurirwa ry'ibihe tugezemo, kandi twifuza ko iduherekeza dusoza umwaka 2022 twinjira 2023. Twifurije abanyarwanda gusoza umwaka neza, na Noheli nziza n'umwaka mushya muhire.'

'Igihe' ibaye indirimbo ya Gatandatu iri tsinda rishyize hanze, iri kuri album yabo ya mbere bifuza kuzamurikira abakunzi babo mu 2023. Yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Laser Beat, naho amashusho yafashwe na Sinta Films. 


Comfort People Ministries bazwi mu ndirimbo nka 'Ubutunzi', bashyize hanze indirimbo 'Igihe' bakoranye na Papa Cyangwe na Yvanny Mpano

Yvanny Mpano azwi cyane mu ndirimbo nka 'Ndabigukundira', 'Nyuma yawe' n'izindi zitandukanye. Muri iyi ndirimbo 'Igihe' aririmba ashishikariza abantu gukoresha neza igihe.

Umuraperi Papa Cyangwe uzwi mu ndirimbo nka 'It's Okay', 'Nyosho' n'izindi yaririmbye mu ndirimbo ihimbaza Imana.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IGIHE'

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123741/papa-cyangwe-yvanny-mpano-na-comfort-people-ministries-bakoranye-indirimbo-ihimbaza-imana--123741.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)